Amakuru mashya ku rukingo rwa SIDA ashobora kuruhutsa imitima ya benshi
Urukingo rw’icyorezo cya SIDA, gihangayikishije benshiku Isi, rutanga icyizere ko rushobora kuboneka, rugatangira gukoreshwa mu gihe ‘kidatinze’.
Ni urukingo rukiri mu igerageza nkuko Madame Dogiteri Ayoade Olatunbosun-Alakija, wahoze ari umuhuzabikorwa mukuru w’ibikorwa by’ubuzima muri Nigeria abitangaza.
Mu cyumweru gishize, nibwo uru rukingo rwatangajwe, ndetse rusohokana n’amakuru ko rufasha umubiri kugumana ubudahangarwa bwawo ku kigero cya 97%.
Kuri twitter ye, Madame Ayoade avuga ko ari urukikongo rwizere mu kurwanya sida, rutanga icyizere kurusha izindi, rwakozwe hifashishijwe urwa covid-19 rwa Moderna.
Yabitangaje ahereye ku bushakashatsi mu by’ubuzima bwatangajwe mu kinyamakuru European pharmaceutical review. Ibijyanye no gusuzuma uru rukingo bwakozwe n’ikigo mpuzamahanga ku rukingo rwa sida« International AIDS Vaccine Initiative » n’ikigo cya Scripps gikora iby’ubushakashatsi ’Institut de recherche Scripps (IAVI.
Icyiciro cya mbere ku bijyanye n’isuzuma ry’uru rukingo ryakorewe ku bantu 48, harimo bamwe bahawe inshuro imwe y’urwo rukingo n’abahawe inshuro ebyiri. Ibyagaragaye ni uko abantu 23 kuri 24 bahawe urwo rukingo imibiri yabo yagaragaje ko ifite ubudahangwarwa bwo guhangana na sida ku kigero cya 97%.
Biteganyijwe ko mu gihembwe cya gatatu cy’uyu mwaka 2021 ari bwo irindi suzuma rizakorwa.
Nkuko bisanzwe uretse inkingo za Covid-19 zashyizwe ku isoko mbere yuko zisuzumwa inshuro 3 kubera uburyo iki cyorezo cyari gikomeje kwibasira Isi ku muvuduko wo hejuru, urukingo rwose rujya ku isoko rumaze gukorerwa amasuzuma atatu.
Ku nshuro ya mbere, uru rukingo ruzasuzumirwa ku bantu bake, , aharebwa ingaruka mbi zikomeye rushobora kugira ku bantu, uko rwakwihanganirwa, ndetse n’ubudahangarwa buha umubiri.
Ku nshuro ya kabiri, isuzuma rikorerwa ku barwayi benshi, bigafasha gushyira ku murongo ingano y’urukingo rutangwa ndetse n’uko rwihagazweho.
Ku nshuro ya gatatu, ni igihe cyo kuvanaho ingaruka zikomeye zifitanye isano n’urwo rukingo ndetse hakagaragara n’uko urwo rukingo rwihagazeho, bigakorwa ruterwa abantu benshi.