2020: Hinga Weze igiye gukoresha hafi miliyari 10 Frw mu kuzamura imibereho y’abaturage
Umushinga Feed the Future Rwanda ’Hinga Weze’, uterwa inkunga n’umuryango w’Amerika mu bikorwa by’iterambere, USAID, ufasha by’umwihariko abahinzi bato kongera umusaruro ndetse no kuwukoresha neza mu rwego rwo kurwanya imirire mibi, utangaza ko ugiye kurushaho guteza imbere abaturage wibanda kurushaho kuri ibi byiciro.
Muri mwaka utaha wa 2020, uyu mushinga ugiye gukoresha miliyoni 10 za Amerika ni ukuvuga hafi miliyari 10 mu zisaga 28 z’amafaranga y’u Rwanda. Witezweho guhangana n’ikibazo cy’imirire mibi ndetse n’ubuke bw’umusaruro mu turere 10 uzakoreramo.Ni umushinga munini uzamara imyaka itanu ubu umaze ibiri.
Umuyobozi wawo Daniel Gies avuga ko uyu mushinga ugamije kongera ubushobozi bw’abahinzi basaga ibihumbi 530, gufasha ku bijyanye n’imirire ku bana n’abagore ndetse no kugira uruhare mu bijyanye no guteza.imbere ubuhinzi, bijyana no kwihaza mu biribwa mo guhangana n’ihindagurika ry’ikirere.
Ati ” Iyi gahunda yatumye umusaruro w’ubuhinzi wiyongera ku kigero cya 50% ku bahinzi 26488, hakorwa amaterasi kuri ha 818.9 huhirwa ubuso buri kuri ha 50.”
Akomeza avuga ko uyu mushinga uzakomeza guteza imbere imibereho y’umuturage, n’iterambere ry’ugihugu muri rusange.
Nyiramajyambere Jeanne ushinzwe gahunda y’imirire muri Hinga weze, avuga ko avugako bahuguye ingo zigera ku bihumbi 200 ku bijyanye n’imirire. Akomeza avuga ko gahunda ya Hinga Weze igeze ku kigero cya 50%.
Umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi Musabyimana Jean Claude avuga ko Hinga Weze n’iyindi mishinga hari uruhare bagaragaza mu iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi, iry’umuturage n’iry’igihugu muri rusange.
Uyu mushinga Hinga weze urateganya kugera ku bahinzi basaga ibihumbi 730 muri iyi myaka itanu. Abasaga ibihumbi 36 bafashijwe kwibumbira mu bimina byo kubitsa no kugurizanya, mu gihe abana basaga ibihumbi 22 bari mu nsi y’imyaka ibiri bafashijwe mu bijyanye no kubanogereza imirire. Uyu mushinga kandi ufasha abahinzi gutunganya umusaruro, kubashakira abaguzi, kubahuza n’ibigo by’imari n’ibindi.
Ubwo uyu mushinga watangizwaga muri Mata 2019, Ambasaderi wa Leta zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, Peter Vrooman, yavuze ko yifuza ko uyu mushinga waba igisubizo, ati “Ndifuza ko Hinga Weze ibera abahinzi igisubizo cy’ibibazo cy’umusaruro muke bafite”.
Uyu mushinga ukorera mu turere 10, aritwo Gatsibo, Kayonza, Bugesera, Ngoma, Nyabihu, Rutsiro, Ngororero, Nyamasheke, Karongi na Nyamagabe. Utwinshi ni uturi imbere mu kugira umubare munini mu igwingira ry’abana uretse Gatsibo.
Ntakirutimana Deus