Rubavu: Abayoboraga ihuriro ry’amakoperative z’abamotari bavanyweho
Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere rya koperative (RCA) cyasheshe komite nyobozi na ngenzuzi z’ihuriro ry’amakoperative y’abamotari mu karere ka Rubavu (UCOTAMRU) bishushanya ibyabaye muri 2027.
Ibi ngo byakozwe kubera ubwumvikane buke bwari hagati y’izi komite nkuko byemezwa n’igenzura RCA yakoze.
Iri perereza ngo ryerekanye ko iyi mikorere yatumaga batanga serivisi mbi; bityo bikadindiza iterambere ryabo, bitewe n’imikorere idahwitse yarangaga aba bayobozi.
Uwari perezida wavanywe kuri uyu mwanya,Safari Philippe avuga ko ubwumvikane buke bwari buhari ariko ngo bwatezwaga n’abashakaga kumusimbura ku mwanya wa perezida.
Abanyamuryango bahise batora, ubuyobozi bw’agateganyo bugiye gutegura amatora azaba muri Werurwe 2020.
Abari muzi izo koperative basaba ko hakorwa igenzura ry’umutungo kugirango abo bayobozi babe bakurikiranwa mu gihe basanze hari uwanyerejwe.
Muri aka karere higeze kugaragara ubwumvikane buke mu bamotari bategekwaga aho banywera lisansi, bamwe bakabyanga.
Ubuyobozi bw’ihuriro ry’abatwara moto bwavugaga ko bufatanyije n’abakuriye amakoperative y’abamotari bakoze umushinga uzabafasha kwishyura umwenda iri shyirahamwe ryafashe wa miliyoni 25.
Ni umushinga usaba buri mumotari mu Karere ka Rubavu kunywera kuri sitasiyo ya essence yitwa imwe, kugira ngo nayo ijye yishyurira iri huriro umwenda ririmo banki, aho ku kwezi iyi sitasiyo yemeraga kwishyura ibihumbi 800, mu gihe abamotari bakoresheje litiro ibihumbo 80 by’iyi station.
Ni icyemezo abamotari bamwe banenze, bakavuga ko bibabangamiye kuko bibahombya ndetse bikabicira, byiyongeraho ko iyo banywereye ku zindi station bafatwa bagafungirwa moto bagacibwa n’ibihano biremereye birimo amafaranga menshi.
Mu 2017, nyuma y’ubugenzuzi bw’umutungo bwakorewe amakoperative agize Ihuriro ry’abamotari mu Karere ka Rubavu (UCOTAMRU) bikagaragara ko hari umutungo wanyerejwe, Ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative (RCA), cyafashe umwanzuro ko abayobozi bakwegura kandi n’umutungo wanyerejwe ukagaruzwa.
Muri 2019, muri aka karere ka Rubavu habarurwaga abamotari 2500.
Imikorere mibi yakunze kuvugwa muri koperative z’abamotari, bamwe bavuga ko bakora ariko inyungu zikitwarirwa n’abayobozi babo bakuru, aha bakomoza ku mafaranga atangwa na sosiyete y’itumanaho bamamariza ariko ngo amafaranga atangwa ntabagereho.
Ntakirutimana Deus