Igabanuka ry’agaciro k’ifaranga ryahagurukije Sena igena ibyihutirwa gukorwa
Inteko Rusange ya Sena yasuzumye raporo ya Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari ku isesengura yakoze kuri raporo y’ibikorwa bya Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) by’umwaka wa 2018-2019, igira icyo isaba mu guhangana n’igabanuka ry’agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda.
Iyi nteko yateranye kuri uyu wa 14 Gashyantare 2020, iyobowe Perezida wa Sena, Dr. Iyamuremye Augustin, yavuze hakwiye kongerwa imbaraga mu guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda “Made in Rwanda” kandi ibigo by’imari bikorera mu Rwanda bikagira uruhare rufatika mu guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga.
Ubwo yagezaga raporo ku Nteko Rusange, Perezida wa Komisiyo Senateri Nkusi Juvénal yavuze ko mu gusuzuma raporo ya Banki Nkuru y’u Rwanda y’umwaka w’ingengo y’imari 2018-2019, Komisiyo yari igamije kumenya uburyo BNR yashyize mu bikorwa inshingano yo kubungabunga politiki y’ifaranga mu Rwanda; Uburyo ibigo by’imari bigira uruhare mu guteza imbere abaturage n’uburyo gahunda zinyuranye zo guteza imbere ubukungu zunganirana.
Perezida wa Komisiyo yongeyeho kandi ko ubwo Komisiyo yasuzumaga raporo ya Banki Nkuru y’u Rwanda yasanze hari ikibazo cy’igabanuka ry’agaciro k’ifaranga cyane cyane mu myaka 5 ishize. ‘Mu guhangana n’iki kibazo, Sena isanga hakwiye kongerwa imbaraga mu guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda “Made in Rwanda” kandi ibigo by’imari bikorera mu Rwanda bikagira uruhare rufatika mu guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga.’
Sena kandi isanga hakiri ikibazo mu mitangire ya serivisi mu ma banki n’ibigo by’imari bitandukanye, igasanga BNR ikwiye gushyiraho ingamba zituma amabanki n’ibigo by’imari birushaho kunoza serivisi bitanga. Zimwe muri izo serivisi zidatangwa uko bikwiye zagaragajwe muri raporo ya Komisiyo, hari Banki zitihutira kugeza ikoranabuhanga mu cyaro; ibyuma byifashishwa mu gutanga service za banki (ATM) zitarakwira hose; imikorere n’imikoranire itanoze y’ibigo by’itumanaho bitanga serivisi z’imari n’ibindi.
Mu rwego rwo gushakira umuti ibibazo byagaragajwe muri raporo y’ibikorwa bya Banki Nkuru y’u Rwanda by’umwaka wa 2018-2019. Inteko Rusange ya Sena yemeje ko Komisiyo ya Sena y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari kugirana ibiganiro by’imbitse n’inzego zinyuranye zirimo Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR); Minisiteri y’Imari n’igenamigambi (MINECOFIN); Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM); Ikigo cy’igihugu cy’Iterambere(RDB) na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI).
Ingingo ya 183 y’itegeko Ngenga rigenga imikorere ya Sena iteganya ko inzego ziteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda n’andi mategeko zishyikiriza raporo yazo Inteko Ishinga Amategeko, Imitwe yombi. Komisiyo ya buri Mutwe w’Inteko Ishinga Amategeko ibishinzwe isuzuma iyo raporo, ikagira icyo iyivugaho. Inteko Rusange ya buri Mutwe isuzuma imyanzuro ya Komisiyo yize raporo ikayifataho icyemezo gishyikirizwa inzego zibishinzwe. Akaba ari muri urwo rwego Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari yasesenguye raporo y’ibikorwa bya Banki Nkuru y’u Rwanda by’umwaka wa 2018-2019.
Ntakirutimana Deus