Kinigi mu isura nshya ariko ikeneye ibikorwa remezo (amafoto)

Abumva Kinigi batarahagera, bavuga ko bumva ari ahantu heza, hafatiye runini igihugu, benshi bifuza kugera, ariko haracyabura iby’ingenzi ngo Kinigi ivugwa ibe Kinigi yujuje ibisabwa.

Mu Kinigi hazwi ku bintu bibiri, birimo ubukerarugendo bukorerwa muri pariki y’igihugu y’ibirunga; ahari ingagi zo mu misozi zikurura ba mukerarugendo n’ibirayi bya Kinigi bizwi ko bikorwamo ifiriti bikaryohera benshi.

Aka gace kanitiranwa n’umwe mu mirenge igize akarere ka Musanze, karaburamo gare iri ku rwego rw’aka gace, isoko ndetse n’ibindi bikorwa bihabereye birimo ubwiherero(kuko ntabuhaba) n’ibindi nubwo abahatuye bari kwishimira isuku ihagaragara muri iyi minsi irimo inzu zitagaragaraga neza zasizwe amarangi, izindi zigasakarwa neza, ku buryo byatumye iyi santere igaragara neza.

Mu bindi by’ingenzi byahakozwe harimo umuhanda wahubatswe wa kaburimbo ufite nk’ibirometero 20 uturuka mu mujyi wa Musanze ukagera hafi ya pariki y’ibirunga, hafi y’ahitwa muri Bisate.

Uyu muhanda watumye Kinigi iba nyabagendwa, hari abavuga ko ari muto ku buryo bigora imodoka ebyiri nini kuba zabisikana mu buryo bworoshye.

Iki ariko si ikibazo gikomereye abaturage kuko usanga bawishimira. Ikibazo gikomeye ni ukubona inzira y’abanyamaguru ku gice cy’uyu muhanda gituruka ku murenge wa Kinigi kigera ahitwa mu Rushubi. Muri rusange nta nzira z’abanyamaguru zihari ku mpande zose z’umuhanda; abagenda babisikana n’imodoka rimwe zinabagonga kubera iryo bisikana.

Imiferege yose iri ku mpera z’umuhanda muri icyo gice cyavuzwe ntabwo ipfundikiye. Abahanyura bavuga ko ipfundikiye yagirwa inzira z’abanyamaguru nkuko bimeze ku gice gituruka kuri uwo muhanda, ku gice kiva mu mujyi wa Musanze kigera ku murenge wa Kinigi.

Guhera aha nta nzira y’abanyamaguru ihari

Gusa abaturage bafite icyizere ko izi nzira zizashyira zikaboneka bahereye ku makuru yatanzwe n’ikigo (RTDA) gishinzwe iterambere ry’ubwikorezi mu Rwandw cyavuze kibicishije kuri twitter ko kigiye kwihutira gupfuka iyo miferege ikaba inzira z’abagenzi zigabanya impanuka muri uyu muhanda.

Abanyamaguru babisikana n’ibinyabiziga mu muhanda

Abaturage kandi basaba ko muri uyu muhanda hashyirwamo ibimenyetso bigaragaza inzira zifashishwa n’abanyamaguru mu kwambuka umuhanda, aho zitari, cyane ku gice gituruka muri santere ya Kinigi gikomeza kuri pariki y’ibirunga.

Santere itagira gare…..

Santere ya Kinigi ni imwe mu ziturukamo abagenzi benshi bagana mu bice by’umujyi wa Musanze ndetse n’aberekeza ahitwa Bisate, Kagano n’ahandi hari hoteli zitandukanye, dore ko iyi santere ariyo ifite hoteli nyinshi nyuma y’Umujyi wa Kigali. Nubwo bimeze gutyo usanga nta gare izwi imodoka zitwara abagenzi zahagararamo, uretse agace k’imbuga y’isoko ryaho gafatwa nka gare, ariko hadakoreye na kimwe umuntu yaheraho avuga ko ari gare uretse kuhabona imodoka zitwara abagenzi gusa.

Ahafatwa nka gare ya Kinigi

Abahatuye bavuga ko bakeneye gare ikwiye ihesha ishema aka gace kazwi mu gihugu hose no hanze yacyo. Bavuga kandi ko iyi gare yaba n’igikorwa remezo gihesha isura nziza igihugu cyane ku bijyanye na ba mukerarugendo bagana u Rwanda.

Isoko ridahagije……

Abatuye iyi santere ntibagaya ku bijyanye n’isoko bafite kuko hari ibisima bigeze kuri 50 bacururizamo ab’imboga n’imbuto bashobora kubikamo n’ibyabo ndetse n’ahandi hasakaye bamwe mu bacuruzi bubaka utusu tw’imbaho two gucururizamo, ariko bifuza ko ryaba isoko rinini rigaragara ku buryo rijyanye n’igice riherereyemo, rifasha abarigana kubona aho bugama imvura n’izuba.

Isoko rya Kinigi bifuza ko ryakwagurwa

Mu ngengo y’imari y’akarere ka Musanze y’uyu mwaka 2019/2020 nta kirimo ku bijyanye no kubaka iyi gare cyangwa isoko.

Ahari ibyapa bitandukanye


Ntakirutimana Deus

Deunta4@gmail.com