Musanze: Amarira y’abagenzi yatumye RFTC ibatabara ibongerera bisi nini icyenda

Impuzamakoperative yo gutwara abagenzi (RFTC), yashyikirije Koperative itwara abagenzi ya Musanze (Musanze Transport Cooperative-MTC) imodoka nini icyenda zo mu bwoko bwa Coaster zizagoboka abaturage bategera muri iyi gare n’abahagana.

Izi modoka zifite agaciro ka miliyoni 586 z’amafaranga y’u Rwanda ziyongera ku zindi 8 zari zahawe iyi koperative mu mwaka ushize.

Zatanzwe mu rwego rwo guhigura umuhigo bari basezeranyijwe n’umuyobozi wa mukuru wa Jali Investiment Ltd Col.Twahirwa Dodo, ubwo bari mu nteko rusange yateranye kuwa 02 Ugushyingo 2019.

Zigamije kandi gukemura ikibazo cy’abagenzi bararaga mu mayira babuze imodoka zibatwara no kurwanya magendu yakorwaga n’imodoka ntoya zitwa twegerane nkuko byemezwa n’Umuyobozi  mukuru wa  Jali Investiment Ltd , Col.Twahiwa Dodo.

Afande Dodo

Ati “Umwaka ushize twatanze imodoka 8 twongeye kubaha izindi 9 mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’abagenzi bahoraga bijujuta ko babura uburyo bagenda bava cyangwa bajya mu bikorwa byabo bya buri munsi. Ikindi kandi izi modoka zitanzwe mu rwego rwo gukemura ikibazo cya magendu yakorwaga hifashishijwe imodoka ntoya za Twegerane. Nkuko muzibona ni imodoka nziza kandi ziyubashye. Niyo mpamvu nsaba abanyamuryango kuzikoresha neza, zigafasha abaturage mu iterambere ryabo aho kuzikoresha zitwara ibiyobyabwenge na magendu”.

Guverineri w’intara y’amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney yasabye abahawe izi modoka kuzikoresha neza zigatanga umusaruro ukwiye, birinda kuzikoresha mu buryo butari bwo, nko kuzitwaramo ibiyobyabwenge kuko izifashwe zigurishwa muri cyamunara ba nyirazo bakazihomba.

Guverineri Gatabazi, Umuyobozi wa RCA, Umuyobozi wa Jali n’umuyobozi wa MTC bataha izi bisi

Umuyobozi  w’akarere ka Musanze Nuwumuremyi Jeannine avuga ko iki kibazo cyari ikibazo gihangayikishije abaturage  ndetse giteye n’ipfunwe asaba ko bagobokwa no mu yindi mihanda itagira imodoka.

Perezida wa Koperative MTC, Sengabo Onesphore asaba abahawe izi modoka kuzibungabunga, ariko n’abazitwarwamo bakagira imyitwarire ikwiye. Ati “ Abaturage dutwara bo mu turere dutandukanye tugeramo bari bamaze iminsi batubwira ikibazo bahura nacyo cyo kubura imodoka igihe bataha cyangwa bajya mu  bikorwa byabo bya buri munsi , none biragaragara ko ikibazo kigenda gikemuka buhoro buhoro. Turabisabira kugira ikinyabupfura n’isuku birinda ibyabangamira  abandi harimo : Kunyweramo itabi, kujugunyamo imyanda , kwangiza intebe bicariye , gutwaramo ibintu bibangamira abandi n’ibindi.”

Abagenzi basaba ko bakomeza kongererwa imodoka, bakishimira ko haje uburyo buboneye butuma batishyura amafaranga menshi, biciye mu kubaha amatike.

Koperative ubu igize imodoka nini 17 zunganirwa n’izindi zigera ku 150 zikorera mu mujyi wa Musanze zerekeza mu byerekezo bitandukanye by’u Rwanda.

Ntakirutimana Deus