Ishoramari :Guverineri Gatabazi asabira urubyiruko gufashwa nkuko bikorerwa abatishoboye

Urubyiruko rukora ishoramari mu buhinzi n’ubworozi ruvuga ko rugihura n’imbogamizi zirimo kubona igishoro ndetse n’ingwate bikwiriye, Guverineri Gatabazi we asanga rukwiye gufashwa mu buryo bwihariye kubera ibyo rwitezweho.

Imbabazi Dominique Xavio, ni rwiyemezamirimo w’imyaka 28 y’amavuko watunguye abitabiriye inama yabereye mu karere ka Musanze kuwa Gatatu tariki 11 Werurwe 2020, yiswe “Agribusiness Public Private Dialogue”, yigaga ku bibazo bigaragara mu ishoramari mu buhinzi n’ubworozi hagamijwe kubishakira ibisubizo birambye.

Imbabazi worora iminyorogoto

Mu gishoro cye avuga ko ari gike, yorora iminyorogoto, amasazi y’imikara n’ibinyamunjongo agurisha ku babirya, ibindi abyifashisha mu gukora ifumbire y’imborera n’ibiryo by’amatungo, biciye muri sosiyete ye Golden Insect Ltd ikorera mu karere ka Musanze.

Iminyorogoto yorora imufasha mu gukora ibishingwe

Agaragaza imbogamizi z’uko adafite igishoro gihagije cyo gukora ingano y’ifumbire asabwa ku bwinshi, kubera ubwiza bwayo. Ibikorwa bye abibarira agaciro ka miliyoni 6 z’amafaranga y’u Rwanda, nyamara ngo mu gihe yabona amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 20 byamufasha kugera ku ntego yihaye yo kuba akora toni 50 ku munsi, dore ko ubu ashobora gukora toni eshatu z’ifumbire mu gihe cy’amezi abiri cyangwa atatu.

Ibi bibazo abisangiye na Manishimwe Jean Damascene, umutubuzi w’ibirayi n’ibigori uvuga ko nk’urubyiruko bakigorwa no kubona igishoro gikwiye kibafasha gukora ishoramari biyemeje. Ibyo bituma batagira ingano y’imbuto zituburwa zikwiye, dore ko ngo afite ikigega cyatuburirwamo toni 25 z’ibirayi, ariko ntabashe kucyuzuza kandi hari abantu benshi bahora bamusaba imbuto.

Undi utaka kutabona igishoro gikwiye ni Twizerimana Alphonsine, umwe mu bagize koperative y’urubyiruko yitwa Intego Cyuve igizwe n’abanyamuryango 20. Avuga ko ikibazo cy’igishoro gituma batabona ubutaka buhagije bwo gutuburiraho imbuto y’ibirayi, bakabukodesha bubahenda, banabugira neza, ababarusha igishoro bakishyura ba nyirabwo bityo bakabwamburwa kubera kubura igishoro gihagije. Akaba asanga na leta yita kuri koperative z’abagezeyo ikirengagiza iz’urubyiruko rugishakisha.

Umuti urambye kuri iki kibazo cy’uru rubyiruko rugaragaza ko rufite ibitekerezo byiza, ariko rukigorwa no kubona igishoro gihagije kirufasha gushyira mu bikorwa imishinga yarwo ugarukwaho na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney uvuga ko leta hari icyo yari ikwiye gukora kuri iki cyiciro, cyitezweho umusanzu mu kunoza ubuhinzi butanga umusaruro mwinshi ku buso buto biciye mu kwifashisha ikoranabuhanga.

Ati “Leta igomba gushyiramo imbaraga ku buryo urubyiruko rugira umwihariko ndetse nkuko habayeho umwihariko w’abageze mu zabukuru batishoboye. Ibibazo bahura nabyo ahanini biba bishingiye ku gishoro, kuba bagera ku mafaranga. Mbona hakwiye kubaho umwihariko w’urubyiruko mu buryo bwo gushaka ibigega bibafasha muri iryo shoramari ryabo, ariko bakazirikana yuko amafaranga bahabwa ataba atagarurwa (les fonds perdus), ari ayo bafata bakayasubiza kugirango agere no ku bandi.”

Izo mpinduka kandi zikwiye kuba no mu ngengo y’imari. Ati “Natwe nk’abayobozi kugirango tugaragarize urubyiruko ko koko turushyigikiye muri iryo shoramari, dukwiye kuba mu igenamigambi dukora, turuzirikana kuko ntiwashyigikira umuntu utabishyize mu igenamigambi no mu ngengo y’imari.

Atanga ingero ati “Iyo wize ingengo y’imari ya miliyoni 15 Frw z’akarere, muri yo ukaba nta ngengo ya miliyoni 100 zo gufasha rwa rubyiruko rutangiza iyo mishinga kandi amafaranga ashobora kuba yahabwa urwo rubyiruko agasubira muri leta; muri cya kigega agahabwa n’abandi bazakurikiraho. Ubwo na none ntabwo uba wabazirikanye niyo mpamvu mvuga ko bigomba kugaragara nubwo bitavanaho inshingano z’ibigo bitanga inguzanyo, banki, ibigo by’imari iciriritse, kubera n’inyungu n’ingwate ziba zisabwa urubyiruko nyamara rutazifite.”

Mu rwego rwo kunganira urubyiruko n’abagore, leta ifatanyije na Banki itsura amajyambere (BRD) bashyizeho ikigega cy’ingwate BDF (Business Development Fund) kigamije gufasha ibyo byiciro kwiteza imbere binyuze mu kubafasha kubona ingwate ku nguzanyo baka mu mabanki, ngo bashyire mu bikorwa imishinga yabo, ariko bataka ko nta bufasha bwayo babona, gufasha abasanzwe bifite, hari n’abavuga ko kigira uruhare mu iyibwa ry’imishinga yabo.

Urubyiruko rwitabiriye iyi nama urwinshi rwibumbiye mu ihuriro ryarwo rikora ubuhinzi n’ubworozi( RYAF) rirushishikariza kwinjira mu bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi rushima ubuvugizi rukorerwa naryo ku bibazo by’ishoramari rusanga bikiri imbogamiziri ku rundi rwinshi rugaragaza ibitekerezo byiza.

Abayobozi muri Minagri, Guverineri Gatabazi n’umuyobozi ushinzwe igenamigambi muri Minisiteri y’inganda n’ubucuruzi
Abitabiriye inama
Abitabiriye iyi nama basanga urubyiruko rukwiye ubufasha bwihariye

Ntakirutimana Deus