Mudacumura yashyize ahabona urubuga rwo kumviraho ibitabo mu buryo bw’amajwi mu kwirinda Coronavirus

Rwiyemezamirimo Mudacumura Fiston, ufite inzu itangaza ibitabo ‘Mudacumura Publishing House, yashyize ahabona urubuga yatangije rufasha abantu kumviraho ibitabo mu buryo bw’amajwi.

Iki gikorwa agitangaje mu buryo bwo gufasha abantu kwirinda icyorezo cya Coranavirus (covid 19) gihangayikishije Isi muri iyi minsi, aho kugera ahagurirwa ibitabo bigoranye, hamwe na hamwe ubu bucuruzi bukaba bwarahagaze, ndetse n’inzu zitangaza ibitabo nazo zarahagaze mu rwego rwo kubahiriza ingamba zo kurwanya iki cyorezo abantu basabwa kuba mu ngo.

Mu rwego rwo kuvana abantu mu bwigunge, Mudacumura abicishije muri sosiyete ye yatangije urubuga https://www.haapastore.com/ , umuntu ashobora kumviraho zimwe mu nkuru batangaje mu bitabo.

Uru rubuga rushamikiye ku mushinga “HAAPA (Hadithi za Africa Pamoja)” biri mu Giswahili, rutangaza inkuru zo muri Afurika, kandi mu ndimi nyafurika.
Mudacumura avuga ko uru rubuga ruzagirira akamaro abatangaza ibihangano cyangwa ibikorwa bishingiye ku buvanganzo nyemvuro muri afurika no hanze yayo.

Uru rubuga https://www.haapastore.com/platform , rwemerera umuntu wese kuba yafunguza konti, akajya abikaho ibikhangano bye biri mu majwi, ndetse akaba yanabicuruza, bikaba akarusho muri iki gihe Isi yose iri mu rugamba rwo kwirinda icyorezo cya coronavirus, umuntu akabibyaza umusaruro yibereye mu rugo.

Gutangaza ibihangano mu majwi kuri uru rubuga ntabwo ari amahirwe yagenewe abatangaza ibitabo gusa, ahubwo n’abandi bahanzi, abasizi bafite ibihango bitandukanye by’imivugo, amakinamico n’abashaka kwigisha mu buryo butandukanye bifashishije amajwi, bashobora kurukoresha begerana n’abakunzi babo cyangwa abayoboke babo.

Ikirango gifasha kugera kuri uru rubuga

Abarushyizeho ibihangano byabo bagira uburenganzira bwo kubicuruza uko babyifuza no mu buryo babishakamo.
Ushaka kumva ibyo bihangano, yoroherejwe uburyo abibonamo, kuko yishyura akoresheje uburyo bw’ikoranabuhanga bwa MTN Mobile Money ndetse na Paypal ku bari hanze y’u Rwanda.

Kuri ubu urubuga https://www.haapastore.com/ rufite inkuru z’ibitabo (Audiobooks) ma majwi zisaga 100, umuntu ashobora kumva yishyuye amafaranga y’u Rwanda atarenga 200 (0.2$), akoresheje bwa buryo bwa Mobile money cyangwa Paypal.
Rwiyemezamirimo watangije uru urubuga, akangurira abafite ibihangano byabo biri mu majwi kuyoboka uru rubuga rukabafasha kubicuruza kuko bizabagirira inyungu nyinshi, zirimo kumenyekanisha ibihano byabo, bikaba ari akarusho muri ibi bihe hari benshi babikeneye, aho bari birinze coronavirus.

Rwiyemezamirimo, Fiston Mudacumura ni umwe mu bafite ibigo bikiyubaka “Mudacumura Publishing House”,bicumbikiwe mu kigo gishinzwe guteza imbere udushya mu bijyanye n’ubushabitsi mu ikoranabuhanga mu nganda z’umuco cyane cyane iz’amajwi n’amashusho “ICT Innovation Center for Audio visual”,Kicukiro. Iki kigo cyatangijwe n’urwego rw’igihugu rushinzwe iterambere(RDB) ku bufatanye n’ikigo gishinzwe iterambere mpuzamahanga cy’abanya-Koreya (KOICA).

Ntakirutimana Deus