U Rwanda rwatanze miliyoni y’amadolari mu kurwanya Coronavirus muri Afurika

U Rwanda rwatanze miliyoni 1 y’amadori agamije kurwanya icyorezo cya COVID19.

Aya mafaranga yatangiwe mu nama yari irimo abakuru b’ibihugu na guverinoma b’u Rwanda, DRC, Ethiopia, Kenya, Mali, Senegal, Zimbabwe, Umuyobozi wa Komisiyo ya Afurika yunze ubumwe (AU)n’abagize ihuriro ry’abayobozi bashinzwe ubucuruzi muri Afurika. Iyi nama yayobowe na Cyril Ramaphosa uyobora uyu muryango.Iyi nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga.

Igice kimwe (500,000$) kizajya mu Kigega cyo kurwanya iki cyorezo muri Afurika, ikindi kijye mu Kigo Nyafurika gishinzwe gukumira ibyorezo.

U Rwanda rwagiye rukunda gufata iya mbere mu kuba ku isonga mu kwitabira gahunda zihamije guteza imbere umugabane wa Afurika n’umuryango wa Afurika yunze ubumwe.

Ntakirutimana Deus