Ibyo kugurisha imigabane Leta ifite muri Cimerwa bigeze he?

Ubuyobozi bw’uruganda rutunganya sima mu Rwanda, CIMERWA Ltd buvuga ko hari intambwe nshya igezweho ku bijyanye no kumvikana na leta y’u Rwanda ku bijyanye no kugurisha imigabane ifite muri iyi sosiyete.

Leta y’u Rwanda ifite imigabane 49% muri uru ruganda, mu gihe iyindi isigaye 51% ari iya sosiyete PPC yo muri Afurika y’Epfo. Iyi migabane ya leta igomba kujya ku isoko ikagurwa maze leta ikaba ivuye mu bikorerwa muri uru ruganda ruherereye i Bugarama mu karere ka Rusizi.

Ni icyemezo cyafashwe na leta nyuma yuko Perezida Paul Kagame avugiye mu mwiherero w’abayobozi bakuru wabereye i Gabiro muri Werurwe 2019, ko imigabane leta ifite mu mishinga itunguka irimo CIMERWA ikwiye kugurishwa kuko ntacyo ibona yungukiramo.

Ibyo kugura iyi migabane biri kuganirwaho hagati ya leta, abashoramari b’abanyarwanda n’abanyamahanga na Cimerwa. Ni ibiganiro biyobowe n’ikigo cy’u Rwanda gishinzwe iterambere (RDB).

Cimerwa ivuga ko nta cyuho bizayiteza mu mikorere yayo, dore ko ngo itazahwema gukorana nayo.

Mu kiganiro ubuyobozi bw’uru ruganda rwagiranye n’abanyamakuru kuwa Kane tariki 5 Ukuboza 2019, bwagarutse ku kimaze kugerwaho muri iyi gahunda.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe imari muri uru ruganda, Bugunya John agira ati, “Leta yagurishije imigabane yari ifite muri BK no muri I&M Bank. Hari henshi Leta ifata icyemezo cyo kugurisha imigabane kugira ngo ayo mafaranga ibe yayashora mu bindi, nta ngaruka bizatugiraho, umushoramari wese ashobora kugurisha imigabane ye. Ibiganiro biri mu murongo mwiza”

Akomeza avuga ko uru ruganda ruzakomeza kongera umusaruro wa sima rushyira ku isoko kandi yujuje ubuziranenge buba bwapimwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge (RSB).

Nubwo Leta iri mu nzira zo gukuramo iyo migabane ngo ntibizabuza ko Cimerwa ikomeza gufatanya nayo mu bijyanye no gukora sima nkenerwa mu bikorwa bya leta cyane ko hari ikomeje kwifashishwa mu mishinga minini ya leta, kandi ngo nta cyuho bizayiteza.

Umuyobozi Mukuru wa CIMERWA, Bheki Mthembu avuga ko uru ruganda ruri mu nzira nziza zo gukomeza kongera umusaruro warwo mu rwego rwo gushaka uko rwahaza isoko ry’abayikenera mu Rwanda usanga nk’umwaka ushize bari bakeneye sima isaga toni ibihumbi 600 iruta igezwa ku isoko n’uru ruganda.

Muri rusange ingano ya sima yacurujwe yiyongereyeho 20%, iva kuri toni 357.736 igera kuri toni 429.730.

Imibare yatangajwe igaragaza ko ibipimo by’uru ruganda byagiye bizamuka mu buryo bw’inyungu.

Ntakirutimana Deus