Umumotari yasogongeye ku mahirwe ya Noheli
Kenshi na kenshi mu minsi mikuru irimo Noheli, Pasika n’Ubunani abantu batandukanye bagerwaho n’amahirwe y’igabanuka ry’ibiciro cyangwa tombola zitandukanye zitegurwa.
Aya mahirwe yageze k’uwitwa Alimance umumotari wo mu mujyi wa Kigali wagize amahirwe yo kujya amenerwa amavuta akanahindurirwa ayandi na sitasiyo ya lisansi ya sosiyete SP.
Madamu Kayihura Jeannine ushinzwe ubucuruzi muri sitasiyo za lisansi z’iyi sosiyete mu gihugu avuga ko bateguye iki gikorwa mu rwego rwo guha agaciro abakiliya babo.
Ati” Ni mu rwego rwo kubashimira, kubaha agaciro no kubereka ko tubafite ku mutima.”
Umuyobozi mukuru wa sosiyete SP Ltd Bwana Yves Legrux yemeza ko baha agaciro abakiliya babo kuko bazi ko ari ab’ingenzi kandi bazakomeza kubiharabira kurushaho, agashishikariza n’abandi gutera iyi ntambwe.
Iki gikorwa cyatangiye tariki 1 Ukuboza kizasoza kuya 24 uku kwezi. Ugerwaho n’aya mahirwe ni uwaherewe serivisi kuri sitasiyo 24 z’iyi sosiyete zatoranyijwe mu gihugu, zirimo 12 zo muri Kigali n’izindi 12 zo mu ntara zitandukanye.
Uwagwiririwe n’aya mahirwe ahembwa hagati yo guhindura amavuta, kuzuza lisansi cyangwa mazutu itanki y’imodoka, guhabwa ibikoresho bya gazi, amashyiga n’umugozi wayo, mu gihe igitomborwa kinini kurusha ibindi iyi sosiyete ikibikiye abakiliya bayo.
Ntakirutimana Deus