Minisitiri Utumatwishima yakebuye abakora mu myidagaduro ku myambarire n’imyitwarire

Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, ku bufatanye n’inzego zitandukanye zifite aho zihuriye n’inganda z’imyidagaduro, yagiranye inama nyunguranabitekerezo n’abategura ibitaramo, aba DJs, aba Managers b’abahanzi ndetse n’aba producers b’indirimbo hagamijwe kubaka imyidagaduro itekanye, ishingiye ku ndangagaciro kandi ihiganwa ku rwego mpuzamahanga.

Iyi nama yabaye ku wa 30 Nyakanga 2026, ibera i Kigali.

Image

Ibiganiro byibanze ku kwimakaza ubunyamwuga, gushyiraho ibipimo ngenderwaho by’ibitaramo n’imyidagaduro, kurinda umutekano w’ababyitabira no gukomeza ubufatanye mu guteza imbere uru ruganda.

Image

Umunyamabanga wa Leta muri iyi minisiteri, Umutoni Sandrine yashimangiye ko, nubwo uruganda rw’imyidagaduro rugenda rwaguka, rugomba gukomeza kubahiriza amategeko n’indangagaciro z’u Rwanda. Yasabye abafatanyabikorwa gushyira hamwe mu kubaka ibipimo ngenderwaho by’imyidagaduro ifite ireme kandi itekanye, bijyanye n’icyerekezo igihugu cyifuza.

Image

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface, yasabye abategura ibitaramo gufatanya mu kwigisha urubyiruko umuco wo kwidagadura mu buryo buboneye no kugira imyitwarire ishingiye ku nshingano. Yanashimangiye ko hakwiye gukazwa ubugenzuzi ku buziranenge bw’inzoga zitangirwa mu bitaramo kugira ngo harindwe ubuzima n’umutekano bw’ababyitabira.

Image

Minisitiri Utumatwishima yashimiye abitabiriye ibiganiro, agaragaza ko abakora mu myidagaduro bafite uruhare rukomeye mu kubaka imyitwarire y’abaturage. Yabasabye kurushaho kwita ku myambarire, imyitwarire n’ubunyamwuga, kugira ngo u Rwanda ruzamenyekane ku myidagaduro irangwa n’ubusirimu, umutekano n’ubuziranenge.
Immo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *