Inkunga Finance yibutse ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi
Ikigo cy’imari iciriritse cya Inkunga Finance kibutse ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe abatutsi. Ni igikorwa cyabaye ku wa 29 Gicurasi 2025, cyabimburiwe no kujya ku rwibutso rwa Jenoside rwa Nyamagumba ruri mu karere ka Rutsiro kunamira inzirakarengane zirushyinguyemo, barimo na bamwe mu bagize uruhare mu gutangiza Inkunga Finance. Umuyobozi…