Sadate Munyakazi yageneye ubutumwa abakunzi ba Rayon Sports

Sadate Munyakazi wigeze kuba Perezida wa Rayon Sports, ikipe y’umupira w’amaguru ikina mu cyiciro cya mbere mu Rwanda yahaye ubutumwa abafana, abakunzi, abayobozi n’abakinnyi b’iyi kipe nyuma yo gutsindwa ibitego 2-0 ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro 2025.
Uyu mukino waranzwe no kwigaragaza kw’ikipe ya APR FC (ikipe y’ingabo z’Igihugu), ndetse no kutumvikana kw’abakinnyi ba Rayon Sports wababaje benshi mu bakunzi b’iyi kipe.
Mu butumwa bw’ihumure, Sadate yagiye kuri X agira ati “Bakunzi ba @rayon_sports mwaramutse!
Umugoroba w’ejo wabaye mubi kuri twese, ndabizi neza intsinzwi irababaza kdi igatera ibibazo ariko ndagira ngo mbabwire ko ubu aribwo GIKUNDIRO idushaka kandi idukeneye kurusha ibindi bihe byose.
Mureke dushyire ku ruhande ibidutanya twunge ubumwe turwane kugera kuwa nyuma.
Ubuyobozi, Staff technique n’abakinnyi bakoze ibishoboka byose ariko nti byakunda mureke twe abakunzi tubagume inyuma tubashyigikire turwane kugera kuwa nyuma.
Rayon Sports turi indwanyi, uyu si umwanya wo gucika intege cyangwa kwitana ba mwana ahubwo ni umwanya wo gushyira hamwe imbaraga zacu, inkunga dukomeze tuyitange nkuko twarimo kubikora, Rayon Sports ni njyewe, Rayon Sports ni wowe, Rayon Sports ni twese.”
Abakunzi ba Rayon Sports bibukira Sadate ku bijyanye no gushyira ahabona bimwe mu bikorwa bitari byiza byavugwaga mu bayobozi bashakaga kuyishakiraho indonke aho kuyiteza imbere mu gikorwa cyise gutwika ishyamba. Hari mu butumwa burebure, Munyakazi Sadate yageneye abakunzi b’iyi kipe, muri Nzeri 2019, abasaba kwirinda ibisambo biyirimo bigamije kuyisenya ndetse abizeza ko abitwa ko bari mu ishyamba, azaritwika.