Jenoside: Mu mezi atarenze ane hamaze gufatwa abantu 36 batorotse ubutabera muri Karongi
Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi burasaba abaturage baba bazi amakuru ku bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi baba barakatiwe n’inkiko cyangwa zitarabakatiye kuyatanga bagakurikiranwa. Ibyo babisabwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Karongi Bwana Muzungu Gerald mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi cyabereye mu Murenge wa Ruganda, ahari…