Jenoside: Mu mezi atarenze ane hamaze gufatwa abantu 36 batorotse ubutabera muri Karongi

Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi burasaba abaturage baba bazi amakuru ku bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi baba barakatiwe n’inkiko cyangwa zitarabakatiye kuyatanga bagakurikiranwa.
Ibyo babisabwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Karongi Bwana Muzungu Gerald mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi cyabereye mu Murenge wa Ruganda, ahari urwibutso rushyinguyemo imibiri isaga ibihumbi 15 yiciwe muri ako gace nyuma yo kuvanwa ku biro bya Komini Mwendo bababeshya ko bagiye kubakorera inama mu Gahunduguru, aho baje kwicirwa. Ni igikorwa cyabimburiwe no guha icyubahiro iyo mibiri
Mu ijambo rye ry’ikaze,Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ruganda, Nsabimana Felicien yavuze ko muri uwo murenge hishwe abatutsi barenga uwo mubare, bityo ko bagikomeje ibikorwa byo gushakisha imibiri itaraboneka, ariko anasaba n’abaturage gutanga amakuru; kugira uruhare mu kugaragaza aho iri.
Yagize ati “Nubwo duhaye icyubahiro iyi mibiri ishyinguye aha isaga ibihumbi 15, muri uyu murenge hishwe abatutsi benshi barenga uyu mubare, aho babeshywe ko bagomba kujya kuri Komine Mwendo bagacungirwa umutekano, maze bageze mu mahuriro y’imihanda muri Ruramira barahicirwa hapfa benshi. Turasaba abafite amakuru kuyatanga.”
Pasiteri Mukamakuza Therese ni umwe mu bafite abashyinguye mu rwibutso rwa Ruganda, yagize byo asaba inzego z’ubuyobozi agira ati “Dufite intimba y’agahinda k’abacu biciwe aha tutarabona ngo bashyingurwe mu cyubahiro, tukifuza ko mwadufasha abazi aho iyo mibiri iri kuyigaragaza kugirango ishyingurwe mu cyubahiro kuko byadufasha kumva turuhutse mu mitima yacu.”
Ikindi dusaba nuko hari abantu bahamijwe icyaha cya Jenoside n’inkiko Gacaca batarafatwa ngo bakore ibihano bakatiwe n’izo nkiko bakaba bakidegembya.Ibyo nabyo ni kimwe mu bitubabaza kuko nta butabera tuba duhawe.
Umuyobozi w’Akarere ka Karongi Muzungu Gerald yahumurije abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 bo mu murenge wa Ruganda no mu karere ka Karongi byumwihariko ko leta ibareberera kandi iharanira ko babaho neza,bakabaho banezerewe kandi bateye imbere.
Ati “Ku birebana n’abakoze Jenoside bacitse ubutabera twabamenyesha ko mu mezi ane gusa tumaze gufata abantu 36.”
Yavuze ko hari n’andi makuru bamenye y’ahahungiye ahandi, bityo bakaba bari gukorana n’inzego zinyuranye kugirango nabo bafatwe bakore ibihano bakatiwe.
Yunzemo ko bakomeje gukora ibishoboka kugirango imibiri itaraboneka iboneke ishyingurwe mu cyubahiro, aboneraho gusaba abaturage batahigwaga kugira ubutwari bwo kugaragaza ahari iyo mibiri kugirango ishyingurwe mu cyubahiro.
Gashonga Jean Claude