December 10, 2024

DR Congo – Rwanda: i Luanda ‘bemeje inyandiko y’ingenzi’ mu kugana ku mahoro

0
RDA

Minisitiri w'ububanyi n'amahanga wa DRC Thérèse Kayikwamba na Minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'u Rwanda Olivier Nduhungirehe, mu biganiro i Luanda ku wa mbere

Abakuriye ububanyi n’amahanga ku ruhande rwa RD Congo n’u Rwanda bemeje inyandiko y’ibyo inzobere zashyizweho zumvikanye ku bigomba gukorwa mu mugambi w’amahoro hagati ya DR Congo n’u Rwanda, nk’uko ibiro ntaramakuru bya Angola bibivuga.

Iyo nyandiko izwi nka ‘Experts’ report on the Concept of Operations (CONOPS)’ yemejwe mu biganiro byo ku wa mbere hagati ya Minisitiri Olivier Nduhungirehe w’u Rwanda na Minisitiri Thérèse Kayikwamba bahujwe na mugenzi wabo Téte António wa Angola.

Ibiro ntaramakuru Angop bya Angola bivuga ko mu kwemeza iyo nyandiko “DRC n’u Rwanda byemeje igikoresho cyo gufasha kugera ku mahoro”.

Impande z’u Rwanda na DR Congo nta cyo ziratangaza kuri iyo nyandiko yemejwe.

Mbere byatangajwe ko iyi nyandiko, ikubiyemo – mu buryo burambuye – ibigomba gukorwa ku ngingo ebyiri z’ingenzi bivugwa ko umuhuza – Angola – yahaye impande zombi kugira ngo haboneke amahoro. Izo ni:

  • Kurandura umutwe wa FDLR urwanya leta y’u Rwanda,
  • N’u Rwanda kureka ingamba zarwo zo kwirinda

Ku ngingo ya mbere, u Rwanda rushinja leta ya DR Congo gukorana n’umutwe wa FDLR ruvuga ko uteye inkeke ubusugire n’umutekano w’igihugu.

Ku ngingo ya kabiri, DR Congo ishinja leta y’u Rwanda gufasha umutwe wa M23, ndetse iyo ngingo abategetsi ba DR Congo bo bayisobanura ko ari u Rwanda kuvana abasirikare barwo ku butaka bwa Congo.

Ubutegetsi bw’ibihugu byombi buhakana ibyo bushinjwa, nubwo byagiye byemezwa n’inzobere za ONU inshuro zirenze imwe.

Hakurikiyeho iki?

Nubwo agahenge kumvikanyweho muri Kanama (8) kakomeje guhonyorwa hakaba imirwano yatumye umutwe wa M23 wigarurira ibindi bice muri teritwari za Walikale n’ahandi, Angola yakomeje umuhate wo gushaka amahoro mu biganiro.

Inyandiko ibiro ntaramakuru Angop bivuga ko yemejwe n’impande zombi ku wa mbere, mu kwezi gushize zari zananiwe kuyumvikanaho, buri ruhande rushinja urundi gushyiraho amananiza.

Niba Kayikwamba na Nduhungirehe bumvikanye kandi bagasinya ku ngingo zigize inyandiko ya CONOPS, iyo ni intambwe ya kabiri – nyuma y’iyatewe n’inzobere za gisirikare – ibanziriza kuba abakuru b’ibihugu by’u Rwanda na DR Congo basinya amasezerano y’amahoro, mbere y’uko ashyirwa mu bikorwa.

Ibiro ntaramakuru Angop bivuga ko mu nama yo ku wa mbere, impande zombi zumvikanye ko bikenewe ko “vuba bishoboka” bakomeza ibiganiro “no ku zindi ngingo zisigaye kuri iyo nyandiko y’ibanze y’ubwumvikane”.

Umuhate w’amahoro urimo kuba iruhande rw’umwuka ugenda urushaho kuba mubi hagati ya leta z’ibihugu byombi kubera ibikorwa bya hato na hato.

Mu gihe M23 – Kinshasa ivuga ko ifashwa n’u Rwanda – yakomeje kwigarurira ibindi bice by’Intara ya Kivu ya Ruguru, ibi byakomeje gutuma abategetsi bamwe ba DR Congo barushaho kuvuga amagambo yamagana abategetsi b’u Rwanda.

Mu mpera z’icyumweru gishize, Constant Mutamba, Minisitiri w’ubutabera wa DR Congo, ubwo yari kuri gereza ya Munzenze i Goma, yumvikanye mu byo yabwiye abafunze ko bazafata “abakorana na [Perezida Paul] Kagame”, kandi ko “na we ubwe, Kagame, tuzamufata”.

Asubiza ku byavuzwe na Mutamba, umuvugizi wa leta y’u Rwanda, Yolande Makolo, yanditse ku rubuga X abyita “ubushotoranyi bukabije” kandi bwakorewe “muri kilometero nkeya uvuye ku mupaka w’u Rwanda”.

Muri uku kwezi, Onesphore Sematumba, umusesenguzi kuri DR Congo wo mu kigo cy’ubushakashatsi ku makimbirane, International Crisis Group (ICG), yabwiye BBC Gahuzamiryango ko bishobora kuzafata igihe kirekire kugira ibiganiro bya Luanda bigere “ku musaruro unogeye abaturage”.

Ivomo: BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *