Abafatanyabikorwa b’Akarere ka Karongi biyemeje uruhare mu kubakira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye, ubuyobozi bw’Akarere bugaragaza ko abasaga 290 bakeneye inzu zo kubamo.
Ibi babigararije mu inama rusange y’ihuriro ry’abafatanyabikorwa yabaye ku wa Kane tariki ya 14 Gicurasi 2026.
Ni nyuma yo kugaragarizwa ko hanewee kubakwa inzu 290 no gusana izigera kuri 900 byose bikazatwara amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari eshatu.
Umuyobozi w’Akarere ka Karongi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Ntakirutimana Julienne, avuga ko hari intambwe yatewe, ariko hakenewe n’izindi.
Agira ati “Icya mbere twabanje gukora kwari ukureba umubare w’abagomba kubakirwa no gusanirwa amazu no kureba uko babayeho muri rusange. Uko ubushobozi bugenda buboneka tugenda tububakira dufatanyije n’aba bafatanyabikorwa. Si inzu gusa tubaha kuko iyo yuzuye tubaha n’ibyangombwa byibanze byo kwifashisha birimo ibiryamirwa, amasafuriya yo gutekamo, hakaba nabo duha amatungo yiganjemo inka kugirango barusheho kumererwa neza.”

Ku ruhande rw’ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Karongi, umuyobozi waryo, Uwiragiye Reymond avuga ko nk’Abafatanyabikorwa na bo ari igikorwa kibareba, kuko Akarere katabyifashamo konyine badafatanyije.
Ati “Twasabye rero buri mufatanyabikorwa ko bakongera kureba mu ingengo y’imari yabo bakongeramo amafaranga arebana n’iki bikorwa kugirango ziriya nzu zishobore kubakwa no gusana izishaje.

GASHONGA Jean Claude