Dushimimana yeretse Guverineri wamusimbuye aho gushyira imbaraga

0
223733c2-8cd4-4d05-966b-4dd910107f16

Ku wa Gatanu tariki 29 Ugushyingo 2024, Dushimimana Lambert wahoze ari Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba yahererekanyije ububasha na Ntibitura Jean Bosco wamusimbuye kuri uwo mwanya.

Dushimimana wari umaze umwaka urenga ayobora iyi ntara yashimiye icyizere yagiriwe na Perezida was Repubulika cyo gushyirwa kuri uwo mwanya yahererekanyijeho ububasha. Yagaragaje ibitaragenze neza birimo kuba hari ibibazo byagaragaraga nzego zo hasi zikabyihererana hejuru ntibimenyekane bikagira ingaruka ku baturage, bityo asaba mugenzi we umusimbuye kuzabyitaho.

Uyu muhango wari uhagarariwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu Kayisire Marie Solange wahaye ikaze guverineri mushya agira n’icyo amusaba.

Ati “ Uje mu Ntara ifite ibibazo binyuranye aho ikunze kugaragara mu myanya ya nyuma mu biteza imbere umuturage. Icyo tugusaba cya mbete ni ugushyira umuturage ku isonga kuko ariwe soko y’iterambere ry’Igihugu.Turagusaba gukorana nabo usanze mugakora nk’ikipe muharanira guteza imbere Iyihugu, mwita cyane mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda ya leta ya NST2. Mugomba kureba kure muharanira gukora neza mukora igikwiye kandi neza.

Guverineri mushya, Ntibitura Jean Bosco yashimiye umukuru w’Igihugu wamugiriye icyizere akamuha izi nshingano.

Atii “Icyo ngiye kwibandaho ni ugushyira umuturage ku isonga, tukamwegera tugamije gukemura ibibazo afite duharanira iterambere rye. Ikindi nuko nzafatanya n’abagenzi banjye tugakorera hamwe twirinda amacakubiri ndetse n’ingengabitekerezo ya jenoside, tukegera abaturage tukabafasha kuyirinda ndetse tugakurikirana n’abo igaragayeho bagashyikirizwa inzego zibishinzwe bagakurikiranwa.

Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi b’uturere tugize intara y’Iburengerazuba, abagize inama y’umutekano itaguye y’intara n’izindi nzego zinyuranye zikorera muri iyi ntara.

Ntibitura abaye uwa munani uyoboye iyi ntara kuva mu mwaka wa 2006

Gashonga Jean Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *