Bethany hotel yagabanyije ibiciro mu minsi mikuru, itegura Noheli y’abana

Mu mafu y’Ikiyaga cya Kivu, mu Murenge wa Bwishyura, hari Bethany Hotel, ya Bethany Investment Group; ikigo cy’ubucuruzi gifite ibikorwa bishingiye k’ubukerarugendo hirya no hino mu Gihugu. Gifite iyi hoteli ikunzwe muri Karongi no mu Rwanda muri rusange.
Iyi hoteli kimenyabose kubera serivisi nziza itanga, ndetse ikagira n’amacumbi meza atuje, aho usanga uyarimo aterq agatebe akiyumvira ibyiza by’amafu y’Ikiyaga cya Kivu yazirikanye agaciro k’abayigana igabanya ibiciro muri iyi minsi mikuru isoza umwaka, itumira n’abana mu kwizihiza Noheli yabo.

Umuyobozi mukuru wa Bethany Investment Group Ntwari Janvier avuga impamvu y’iri gabanywa ry’igiciro.
Ati “Guhera tariki 20 Ukuboza (12) 2024, ibiciro bisanzwe bizagabanukaho 10% mu rwego rwo gukomeza gushimisha abakiriya bacu. By’umwihariko kuri Noheli tuzishimana n’abana hamwe n’imiryango yabo. Hari impano zagenewe abana ndetse n’amafunguro adasanzwe ku babyeyi babo ajyanye n’umunsi mukuru. Hari n’agaseke gapfundikiye gateye amatsiko tuzatanga kuri uwo munsi. Ni karibu rero kuri buri wese tuzamwakira neza”.
Umwihariko w’iyi hoteli ku bayigana
Ntwari avuga ko abagana iyi hoteli yubatse ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu ifite umwihariko wo kwakira neza abayigana, kuko ifite uburambe bwo kuba imaze imyaka 32 itanga izo serivisi zanyuze abayigana bose.

Yakira ba mukerarugendo baturutse hirya no hino ku isi ndetse no mu gihugu muri rusange.
Kuri uwo mwihariko, Ntwari awukomozaho agira ati “ Tugira amafunguro meza ateguranywe ubuhanga, kandi ifunguro umuntu wese ashaka akaribona bitewe n’iryo akeneye bigaherekezwa n’ibinyobwa by’amoko anyuranye”.

Akomeza avuga ko abakiliya babo baticwa n’irungu kuko bateganyije n’uburyo bwo kubatenbereza mu Kiyaga cya Kivu.

Ati “Dufite ubwato butembereza abantu mu kiyaga cya Kivu bagashobora kureba uturwa turi mu kiyaga cya Kivu turimo chapeau de Napoleon, akarwa k’amahoro n’utundi. Ubwo bwato kandi bushobora kujyana abadusura mu tundi turere nka Rubavu,Nyamasheke na Rusizi.Uretse ubwo bwato kandi, hari n’imodoka ifasha mu gutembereza abatugana bareba ibindi byiza nyaburanga biri mu karere ka Karongi. Twavuga nk’urutare rwa Ndaba, Ibigabiro by’umwami Rwabugiri biri i Rubengera, ubuhinzi bw’icyayi buri mu misozi miremire ya Karongi n’ibindi byiza nyaburanga binyuranye.

Bethany hotel, ni ikigo gishamikiye kuri Eglise presbyterienne au Rwanda(EPR), biciye muri Bethany Investment Group ifite ibindi bikorwa bitanga serivisi za hoteli mu mujyi wa Rubavu, Nyagatare, mu Mutara no mu mujyi wa Kigali; mu Kiyovu no kuri Santere Isano i Gikondo.
Ntwari avuga ko kuba batanga izo serivisi zikishimirwa n’abazihawe babikesha umutekano uri mu gihugu gifite ubuyobozi bwiza bushyira imbere agaciro n’ubwisanzure bw’abaturage n’abikorera muri rusange, burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Amwe mu makuru yafasha abagana iyi hoteli ndetse n’amashami y’iki kigo aboneka aha:
Bethany hotel Karongi: 0784957945
Rubavu: 0785467915
Nyagatare: 0788533036
Kiyovu: 0782842915
Isano: 0782792659
Umuyobozi mukuru (Managing Director): 0788306517 Bwana Ntwali Janvier.
Email: bigltdbethany@hotmail.fr na bigltd@hotmail.com.
Amafoto agaragaza ubwiza bw’iyi hoteli





