Ikigo cy’imari iciriritse cya Inkunga Finance kibutse ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe abatutsi. Ni igikorwa cyabaye ku wa 29 Gicurasi 2025, cyabimburiwe no kujya ku rwibutso rwa Jenoside rwa Nyamagumba ruri mu karere ka Rutsiro kunamira inzirakarengane zirushyinguyemo, barimo na bamwe mu bagize uruhare mu gutangiza Inkunga Finance.
Umuyobozi mukuru wa Inkunga Finance, Muhawenimana Abed Cherf yasobanuye ko bibuka abazize Jenoside muri rusange barimo n’abatangije iki kigo.
Ati “Guhera umwaka ushize twatangiye igikorwa cyo kujya twibuka Abatutsi bazize Jenoside harimo na bamwe bari abanyamuryango bacu banagize uruhare mu gutangiza iki kigo.”

Yungamo ati “Murabibona namwe aho iki kigo kigeze mu gufasha abaturage kwiteza imbere. Abo twibuka nibo babigizemo uruhare kandi nta mashuri ahambaye bari barize, ahubwo umutima wo gushyira hamwe no gukunda iterambere nibyo byatumye bashinga ikigo none dore aho kigeze. Kubibuka rero ni ukubaha agaciro duharanira gusigasira ibyo batangije kuko bisibanganye ni amateka yaba ateshejwe agaciro kandi bidakwiye.”

Akomeza avuga ko kwibuka bizahoraho kugirango n’ababyiruka bazage bamenya aya mateka, mu guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.
Yasabye abanyamuryango n’abanyarwanda muri rusange gukomeza kubumbatira ubumwe n’ubudaheranwa by’abanyarwanda, bakomeza kwibuka kandi biyubaka.

Umukozi w’Unurenge wa Rubengera ushinzwe imibereho myiza madamu Nyirandikuryayo Ancille wifatanyije na Inkunga Finance muri iki gikorwa cyo kwibuka, yashimye Letq y’u Rwanda yashyizeho igikorwa nk’iki cyo kwibuka kuko gituma abantu basubiza amaso inyuma bakareba amateka mabi yaranze iki gihugu, ariko bikaba n’umwanya wo kwishimira ko hari abagize uruhare mu kurwanya ayo macakubiri binyuze mu ngabo z’Inkotanyi zari zirangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repuburika Paul Kagame.

Yungamo ati “ Murabobona namwe aho igihugu kigeze mu iterambere bitandukanye na mbere Igihugu kitarabohorwa. Ibyo iyo bitabaho ikigo nk’iki cya Inkunga Finance nticyari kuba kiririho kandi tubona iterambere kigezeho mu guteza imbere abaturage bacu.”

Yasabye ababyeyi kwigisha abana babo amateka yaranze igihugu, by’umwihariko birinda amacakubiri yagejeje igihugu kuri Jenoside, baharanira ko abana babo bakomeza gukurira mu gihugu cyiza kirangwa n’amahoro no kubana neza.
Gashonga Jean Claude