Karongi: Barakora ibishoboka ngo bazagumane igikombe cy’Umurenge Kagame Cup

0
KGC

Muri Gicurasi 2024, impundu z’urwanaga zavugiye i Karongi, ziturutse i Rubavu, nyuma yuko Umurenge wa Rubengera muri aka Karere, wari umaze gutsinda mu mupira w’amaguru mu bagabo, uwa Kimonyi mu Karere ka Musanze, ku mukino wa nyuma w’irushanwa Umurenge Kagame Cup.

Ni irushanwa riba buri mwaka, n’uyu rurahinanye, aho mu mpera z’icyumweru gishize mu Murenge wa Gashari mu karere ka Karongi,habereye umukino wa nyuma w’umupira w’amagururu ku rwego rw’akarere ka Karongi aho Umurenge wa Bwishyura watsinze uwa Rubengera ibitego 2-1. Ni amakipe ahora ahanganye (Derby),ahoitsinzwe kwiyakira biyigora.

Ni umukino watangijwe n’Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Karongi Muzungu Gerald washimiye abaturage bawitabiriye ari benshi, ababwira ko ari ikigaragaza ko bishimiye imiyoborere myiza irangajwe imbere n’umukuru w’Igihugu Paul Kagame witiriwe iyi mikino.

Meya w’agateganyo Bwana Muzungu Gerald n’abandi bayobozi muri uyu mukino

Ati “Mukomeze gushyigikira iyi miyoborere myiza, mukora mwiteza imbere kandi muharanira kutabitezukaho”

Yabibukijeho ko imikino ni kimwe mu bigaragaza ko abantu bishimye. Ati “ Bigaragara ko mwishimye kandi ntiwakwishima ufite ubuzima bufite ikibazo. Mukomereze aho rero mushyira mu bikorwa gahunda za Leta, muharanira gukomeza kubana neza kuko imikino ari kimwe mubituma abantu babana neza kandi bagasabana.”

Yabijeje ko bazakomeza gushyigikira iyi mikino ndetse n’iterambere ry’abaturage muri rusange.

Ku ruhande rw’abatuye Umurenge wa Bwishyura watwaye igikombe ku rwego rw’Akarere ka Karongi, bavuga ko biteguye neza ngi batsinde kandi ko bazaharanira gutwara igikombe.

Urimubenshi Aimable, Perezida w’ikipe y’Umurenge wa Bwishyura abajijwe n’itangazamakuru ibanga bakoreshesheje ngo batsinde ikipe ya Rubengera bahora bahanganye,

yagize ati “Sinabona uko mbivuga kuko biraturenze. Hari hashize igihe kinini tudatsinda Rubengera ariko uyu munsi Yurayitsinze ni ibyishimo ku baturage ba Bwishyura. Ikipe yacu twarayiteguye bihagije tuyiha ibisabwa byose kugirango idutsindire Rubengera yari ifite iki gikombe ku rwego rw’igihugu.”

Akomeza avuga ko hari icyo basaba, ati “Ubu tugiye gukora ibishoboka byose kugirango iki gikombe kizagume mu karere kacu, turasaba imirenge yindi kudushyigikira nk’uko babikoze umwaka ushize bashyigikira Rubengera. Ikindi turashimira abafatanyabikorwa badufashije tukaba  dushoboye kugera kuri iyi ntsinzi by’umwihariko Bethany Hotel mwabonye ko ari nayo yambitse ikipe yacu.”

Kubera ko akarere ka Karongi ariko gafite igikombe ku rwego rw’Igihugu byahaye amahirwe ikipe y’Umurenge wa Bwishyura kuzakina muri 1/2 ku rwego rw’Igihugu nk’uko amategeko agenga imikino ya Kagame Cup abiteganya.

Si Bwishyura gusa izahagararira akarere ka Karongi,kuko no mu bagore, Umurenge wa Mutuntu Uzagaserukira kuko nawo wageze ku mukino wa nyuma utsinze umurenge wa Bwishyura ku gitego 1-0.

 

 

GJC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *