Twiteguye gushyira mu bikorwa ingengo y’imari ivuguruye duhereye ku byihutirwa-Meya Muzungu

0
web

Inama Njyanama y’Akarere ka Karongi yemeje ingengo y’imari ivuguruye y’umwaka 2024/2025 isaga amafaranga y’u Rwanda miliyari 41.

Ni umwanzuro wafashwe n’Inama idasanzwe y’Inama Njyanama y’Akarere ka Karongi yateranye none ku wa Kabiri tariki ya 04 Werurwe 2025, iyobowe na Visi Perezida wayo Bwana Ngarambe Vedaste. Iyi nama yemeje ingengo ya Frw 41,469,902,950. Yiyongereye ku yari yaratangajwe mbere ho miliyari na miliyoni zisaga 700, kuko iyari isanzwe yari miliyari 39.

Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Karongi Bwana Muzungu Gerald yasobanuye ko biteguye gushyira mu bikorwa ibikubiye muri iyi ngengo y’imari haharewe kubyihutirwa.

Ati:

Hari ibikorwa byinshi biba byihutirwa bifitiye akamaro abaturage turebye nko mu buhinzi turibanda ku birebana n’inyongeramusaruro, abahinzi bagezwaho ishwagara ikoreshwa mu buhinzi ndetse n’ifumbire n’izindi. Turifuza ko ibisambu byose bidahinze bigomba guhingwa kugirango bibyazwe umusaruro.”

Yungamo ati:

Mwabonye urutonde rw’abantu tugomba guha ingurane z’ahantu hazajya ibikorwa remezo harimo no kubakira abasenyewe n’ibiza n’abandi batishoboye.Tugiye gutangira gushaka uko bishyurwa ku bikorwa byabo bizaba byangijwe.Kuba inama njyanama imaze kwemeza uru rutonde igikurikiyeho ni ukubishyira mu bikorwa.”

Visi Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Karongi,  Ngarambe Vedaste abajijwe n’itangazamakuru ku bijyanye no kwiyongera kw’amafaraga azifashishwa mu ngengo y’imari y’uyu mwaka, yasobanuye impamvu yabyo.

Ati:

Hari ibikorwa bindi twabonye byihutirwa bigomba gukorwa.Twavuga nko kongera ibyumba by’amashuri, hari imishahara y’abakozi kuko twabonye abakozi bashya benshi, hari ugushaka ibiribwa by’abana b’incuke babarizwa mu marerero ari hirya no hino mu Karere mu rwego rwo kurwanya igwingira n’ikibazo cy’indwara ziterwa n’imirire mibi, guteza imbere ubuhinzi, hari kongera ibikorwa remezo binyuranye ndetse no kwishyura imyenda akarere gafitiye abantu banyuranye.”

Bimwe mu bikorwa binini Akarere karimo gukora muri uyu mwaka, harimo kugeza amazi meza ku baturage, guteza imbere ubuhinzi, kubaka ibyumba by’amashuri, kubaka amavuriro, ibiro by’utugari,gusana imihanda n’ibindi.

 

Gashonga Jean Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *