Padiri Mukuru wa Paruwasi Gatolika ya Kibirizi, Notre Mere du bon conseil yo muri Diyoseze ya Nyundo, Muragijimana Modeste agaragaza uruhare rwa buri wese mu guharanira u Rwanda rubereye bose, aho agaragaza ko umusanzu wa mbere ari uburezi bufatwa nk’iforomo ya byose.
Padiri Muragijimana agaragaza ko abarezi batanze uburezi bufite ireme hari umusanzu ukomeye byatanga.
Ati “Iyo umwana yize neza, niwe uvamo Padiri, Musenyeri, Perezida n’abandi bayobozi banyuranye b’ejo hazaza.”
Ni muri urwo rwego agaragaza uruhare rwa buri wese kugirango ubwo burezi butezwe imbere, bityo butange umusaruro witezwe.

Asaba ababyeyi kubigiramo uruhare, ati “Turabasaba kugira uruhare mu myigire y’abana banyu ntimubaharire mwarimu gusa, mubahe ibikoresho munabasure mu mashuri yabo mureba imyigire yabo.”

Ku bijyanye n’abarezi, Padiri Muragijimana abasaba gukora mu bwitange barerera u Rwanda.
Ati “Turabasaba gukorera hamwe, mugakorera mu mwuka mwiza mwirinda icyabazanamo amacakubiri ahubwo mugatahiriza umugozi umwe mu guteza uburezi imbere.”
Abana na bo abasaba kwiga neza, barangwa n’ikinyabupfura cyo soko ya byose, kandi bakita ku byo bigishwa, kuko umwana uzi ubwenge umusiga akinogereza.

Kiliziya Gatolika ishimirwa n’inzego zitandukanye zirimo Leta y’u Rwanda uruhare rwayo mu burezi bw’u Rwanda aho usanga ababyeyi benshi baba bifuza kujyana abana babo mu mashuri y’iri dini cyangwa ayo ifatanyije na Leta.

Icyumweru cy’uburezi Gatolika, ni umwanya ufatwa buri mwaka wo kugaruka ku burezi, ibyiciro bitandukanye bikungurana ibitekerezo ku cyakomeza guteza imbere uburezi.

Bwa mbere muri iki cyumweru, muri Paruwasi ya Kibilizi hasojwe iki cyumweru cy’uburezi Gatolika, kinahabaye bwa mbere kuko iyi paruwasi yashinzwe mu mwaka ushize.
Gashonga Jean Claude