Twagirayezu Charles, utuye mu Murenge wa Mushubati mu Karere ka Rutsiro yagabiwe inka na Koperative y’abahinzi ba Kawa ba Mabanza-KOPAKAMA, ku wa 12 Kamena 2026, mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 muri uyu murenge.
Iyo nka yayigabiwe ngo izamufashe kugira imibereho myiza nkuko byemezwa na Irankunda Jean Marie Vianney, Perezida wa KOPAKAMA.
Agira ati “Nyuma yo kubona uko bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe abatutsi batishoboye babayeho, twagize igitekerezo cyo gufasha umwe muri bo, aho twasabye umuryango Ibuka mu Murenge wa Mushubati udutoranyiriza uyu Twagirayezu Charles tukaba tumushyikirije iyi nka kugirango izamufashe mu kwiteza imbere.”

Twagirayezu Charles wagabiwe Inka avuga ko yanejejwe n’ubugiraneza KOPAKAMA yamugaragarije imugabira iyi nka, avuga ko izamufasha kwiteza imbere.
Ati “Ndashimira ubuyobozi bwiza bw’igihugu burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repuburika Paul Kagame, buba hafi abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi. Ubusanzwe nta tungo nari noroye. None KOPAKAMA impaye iyi nka, biranejeje cyane, izangirira akamaro, mbone ifumbire, mfite abana babiri nabo bagiye kujya banywa amata bityo babeho neza, na njye ngere ku iterambere.

Hakurikijwe imibereho ya Twagirayezu Charles, ngo yari akwiye kunganirwa mu mibereho nkuko byemezwa n’Umuyobozi wa Ibuka mu Murenge wa Mushubati Rwamucyo Juvenal usobanura nuko bamutoranyije mu bandi ngo agabirwe iyo nka.
Ati “Iki gikorwa cya KOPAKAMA ni ingenzi cyane, badusabye gushaka uwarokotse Jenoside yakorewe abatutsi utishoboye bagabira inka, dutoranya Karoli murabona ko afite n’ubumuga agendera mu kagare yari ayikwiye rero kugirango nawe acane igicaniro.
Perezida wa Ibuka, yungamo ko bazakomeza kumuba hafi, agira ati “Tuzakomeza kumuba hafi tumufasha kugirango iyi nka ibeho neza. Mwabibonye ko atari inka batanze gusa ahubwo banatanze ibihumbi 500 by’amafaranga yo kwishyurira mituweli Abarokotse Jenoside batishoboye.Turashimira cyane rero KOPAKAMA kugikorwa cyiza yadukoreye.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe imibereho myiza, Umuganwa Marie Chantal yashimiye KOPAKAMA kubera igikorwa yakoze.
Ati “Kuzirikana Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 batishoboye ni ingenzi cyane kuko bituma badaheranwa n’agahinda ahubwo bagakomeza kubaho baharanira kwiyubaka.Turashimira KOPAKAMA yagabiye uwarokotse Jenoside utishoboye iyi nka,ndetse ikanatangira bamwe mu barokotse ubwisungane mu kwivuza(mituweli). Ndasaba buri wese gukora azirikana ubuzima bw’abarokotse Jenoside kugirango nabo bashobore kwiyubaka dufatanye twese kubaka Igihugu giteye imbere.”

Uretse iyi nka kandi KOPAKAMA yanatanze ibahasha y’amafaranga ibihumbi 500 yo kwishyurira mituweli abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye.
GASHONGA Jean Claude