Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, ku bufatanye n’inzego zitandukanye zifite aho zihuriye n’inganda z’imyidagaduro, yagiranye inama nyunguranabitekerezo n’abategura ibitaramo, aba DJs, aba Managers b’abahanzi ndetse n’aba producers b’indirimbo hagamijwe kubaka imyidagaduro itekanye, ishingiye ku ndangagaciro kandi ihiganwa ku rwego mpuzamahanga.
Iyi nama yabaye ku wa 30 Nyakanga 2026, ibera i Kigali.
Ibiganiro byibanze ku kwimakaza ubunyamwuga, gushyiraho ibipimo ngenderwaho by’ibitaramo n’imyidagaduro, kurinda umutekano w’ababyitabira no gukomeza ubufatanye mu guteza imbere uru ruganda.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface, yasabye abategura ibitaramo gufatanya mu kwigisha urubyiruko umuco wo kwidagadura mu buryo buboneye no kugira imyitwarire ishingiye ku nshingano. Yanashimangiye ko hakwiye gukazwa ubugenzuzi ku buziranenge bw’inzoga zitangirwa mu bitaramo kugira ngo harindwe ubuzima n’umutekano bw’ababyitabira.