Umusizi, umwanditsi ndetse n’umuhanzi I-CYOGERE, Twagirayezu Aimable aherutse gukora igitaramo cye cya mbere yise “INEZA YE 1”, cyabaye ku wa Gatandatu tariki ya 06 Kamena 2026 muri Great Hotel. Iki gitaramo cyabereyeho no kumurika ku mugaragaro album ye ya mbere yise “The Supreme Title of Heavenly Armies and Revelations”, izwi muri make nka “The STARS.”
Agaruka ku byaranze uwo mugoroba w’amateka, I-CYOGERE yavuze ko yatunguwe kandi akorwa ku mutima n’ubwitabire budasanzwe bw’abamushyigikiye bitabiriye ibi birori bidasanzwe. Yavuze ko igitaramo cyarenze kure ibyo yari yiteze, kikaba cyarabaye ikimenyetso cy’urukundo, ubumwe n’inkunga yahawe n’abamukunda.
Ni igitaramo yafashijwemo n’abahanzi batandukanye barimo Egide Nduwayezu, David Stone, The Pals Group, Papa Golizo, Dude Poet, Umuzinga Team, Boy Key, Muvunyi n’abandi ubona muri aya mafoto.
Umuhanzi Egide NDUWAYEZU, umaze igihe mu muziki nyobokamana gatorika yaje gushyigikira I-CYOGERE. Ibihangano bye byahembuye abitabiriyeI-CYOGERE yaramiye abaje, abaha ibyishimo bisendereyeUrukundo abaje bamugaragararije, rwamuteye imbaraga zo gukomeza urugendoIgitaramo cyabaye umwanya mwiza wo guha abandi bahanzi kugaragaza impano zabo. Uyu ni Boy KeyMuvunyi, ni umwe mu bagaragaje impano zabo zitanga ikizere cy’ejo hazazaThe Pals Group, ni itsinda risingiza Imana muri Paroisse Regina Pacis, ryaje gushyigikira I-CYOGEREAbaje muri iki gitaramo, baranyuzwe bikomeye, bigaragarira ku maso yaboZimwe mu ndirimbo yaririmbye, yazirimbye apfukamye, ikimenyetso cyo guha icyubahiro Nyagasani yamamazaAhamya ko ibihangano bye bishingiye ku kwemera Gatorika kandi Yezu ari we ahamya binyuze mu njyana zinyuranye zikundwa na boseAfatanije na Zodiac Band imaze kuba ubukombe, byagaragaye ko iki gitaramo cyari giteguye neza ku rwego rwo hejuruYakoresheje imbaraga nyinshi ngo atange ibyishimo afashijwe n’abaririmbyi b’abahangaPapa Golizo na we yasusurukije abitabiriye igitaramo cya I-CYOGEREIbyishimo byari byose ku bitabiriye igitaramoUmusanzu wa buri wese waratanzwe kugirango igitaramo kigende nezaBarataramye agati karaturikaAbabyeyi bitabiriye iki gitaramo barebeshaga ijisho rya mukuruAbabyeyi basabwe n’ibyishimo
On April 4, 2025, in Rugabano Sector, Gisiza Cell, a certification ceremony was held for 598 tea farmers who successfully completed a one-year practical training […]
Padiri Mukuru wa Paruwasi Gatolika ya Kibirizi, Notre Mere du bon conseil yo muri Diyoseze ya Nyundo, Muragijimana Modeste agaragaza uruhare rwa buri wese mu […]