Rubengera: Umuryango We Actx for Hope mu bukangurambaga bwo kwirinda Sida

0
c2eaaa3a-043d-4291-a679-d5e0de4de22b

Ku cyumweru tariki ya 29.06.2025 mu Murenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi habereye ubukangurambaga bwo gushishikariza abaturage kwirinda no kwipimisha ubwandu bushya bw’agakoko gatera Sida, ni igikorwa cyateguwe n’umuryango wa We Actx for Hope kubufatanye n’ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima RBC.

Uhagarariye umuryango We Actx for Hope Hakizimana Leon yasobanuye impamvu y’iki gikorwa.

Ati “Twagiteguye kuko muri iyi minsi hari kugaragara ubwandu bushya bw’agakoko gatera Sida, bugaragara cyane mu bakora uburaya, abaryamana bahuje ibitsina  ndetse no mu bangavu baterwa inda.”

Bakurikirana umukino

Yungamo ko muri uwo Murenge wa Rubengera hagaragara ubwo bwandu kubera ko ibyo byiciro bitandukanye bihabarizwa.

Mu rwego rwo kureba uko abahatuye bahagaze, bapimye abantu 178, batanga udukingirizo ibihumbi 20 n’amavuta yagenewe abaryamana bahuje igitsina.

Bakora ubukangurambaga

Mu byo bateganya harimo gukomeza ubukangurambaga abo bigaragara ko banduye boherezwa ku kigo nderabuzima kugirango bakomeze gukurikiranwa bahabwa n’imiti ibafasha guhangana n’ubwo bwandu.

Nizeyimana Egide, umuforomo ku kigo nderabuzima cya Rubengera ushinzwe gukurikirana abanduye virusi itera Sida byumwihariko yavuze ko Sida ari ikibazo gihangayikishije.

Ati “ Usanga hari abakiri bato b’abakobwa bataruzuza imyaka y’ubukure barishoye mu buraya, hari abanduye iyo virusi.”

Bashyigikiye kwipimisha

Abajijwe impamvu y’ubwo bwandu bushya avuga ko habayeho kudohoka ku bukangurambaga.

Umwe mu bitabiriye iki gikorwa asanga ari ingenzi.

Yagize ati “Ubu bukangurambaga bwari ngombwa cyane, urabona ko abari kwipimisha ari benshi bityo bakaza kuva aha bamenye uko bahagaze. Abari busange banduye buriya baragirwa inama y’uko bagomba kwitwara, kandi nkabagira inama yo kudahangayika kuko ubuzima bukomeza.”

Avuga ko amaranye ubwandu bw’iyi virusi imyaka irenga 18, ariko kubera gukurikiza inama yagiriwe zo gufata imiti kandi ku gihe ahagaze neza; atarwaragurika.

Yungamo ko akora imibonano mpuzabitsina akoresheje agakingirizo mu rwego rwo kwirinda kugira uwo yanduza no gukwirakwiza iyo virusi.

Ikipe yatsinze ihabwa igikombe

Ubu bukangurambaga bwakozwe hifashishijwe umukino w’umupira w’amaguru wahuje akagari ka Kibirizi na Gisanze,  Gisanze yatsinze Kibirizi ibitego bibiri kuri kimwe,Ihabwa igikombe n’amafaranga ibihumbi 150 n’umupira wo gukina. Kibirizi ihabwa ibihumbi 120 n’umupira wo gukina.

Gashonga Jean Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *