Guhera kuri uyu wa kabiri tariki ya 9 Kamena 2026, haratangira urubanza mu bujurire rwa Dr Eugene Rwamucyo, ruzasoza ku wa 17 Nyakanga 2026.
Mu byaha ashinjwa harimo kuba yaritabiriye inama z’abayobozi b’abicanyi i Butare mu mwaka w’1994. Akekwaho kandi kuba yarayoboye ibikorwa byo gushyingura imibiri y’abasivire b’Abatutsi hagati ya Mata na Nyakanga 1994, ndetse no kuba yarategetse ko abakomeretse bahorahozwa, abandi bagashyingurwa batarashiramo umwuka.
Urukiko Gacaca rw’i Ngoma muri Huye tariki ya 02 Nzeri 2009 rwamukatiye igifungo cya burundu nyuma yo kumuhamya icyaha cyo gushinga imitwe y’abicanyi yashishikarije ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside, gutanga ibikoresho byo kwica no gushimuta abagore n’abakobwa b’Abatutsi hagamijwe kubafata ku ngufu.
Dr Rwamucyo Eugene yatawe muri yombi kuwa 26 Gicurasi 2010 aho yari yitabiriye umuhango wo gushyingura Barayagwiza Jean Bosco mu gihugu cy’u Bufaransa.
Kuwa 15 Nzeri 2010, nyuma y’iminsi 113 afunzwe by’agateganyo, abacamanza b’urukiko rw’ubujurire rwa Versailles banze ikifuzo cyo kumwohereza mu Rwanda, bahita bategeka ko arekurwa.
Mu mwaka wa 2013,urukiko rw’i Paris rwamushinje ibyaha birimo kuba mu mugambi mubisha wo gukora Jenoside, kugira uruhare mu bya Jenoside n’ubufatanyacyaha muri Jenoside, rwemeza ko atangira gukurikiranwa.
Kuwa 30 ukwakira 2024,urukiko rwa Rubanda rwa Paris rwamukatiye igifungo cy’imuaka 27 rumuhamije ubufatanyacyaha muri Jenoside n’ubufatanyacyaha mu byaha byibasiye inyokomuntu.
Ubujurire bwe buteganyijwe kuwa 09 kamena kugeza kuwa 17 nyakanga 2026.
Dr Eugene Rwamucyo yavutse kuwa 06 kamena 1959 i Munanira mu yahoze ari Komini Gatonde, Perefegitura ya Ruhengeri.
Mu 2024, urukiko rw’i Paris mu Bufaransa rwakatiye Umunyarwanda Eugène Rwamucyo gufungwa imyaka 27 nyuma yo kumuhamya kugira uruhare muri jenoside.
Ni mu isomwa ry’urubanza ryitabiriwe n’abantu benshi. Abaje gushyigikira uregwa, bagaragaje uburakari rurangiye, n’abaje gushyigikira abamureze bagaragaje ibyishimo. Polisi yagiye hagati yabo ngo hatabaho gushyamirana.
Uru ni urubanza rwa munani Ubufaransa buburanishije kuri Jenoside yo mu 1994 mu Rwanda yiciwemo abatutsi basaga miliyoni mu gihe cy’iminsi 100.
Rwamucyo w’imyaka 67, wahoze ari muganga ku bitaro bya Kaminuza y’u Rwanda i Butare (bizwi nka CHUB), yahamijwe ibyaha birimo ubufatanyacyaha cya jenoside, kubiba urwango rwangisha Abatutsi, ubufatanyacyaha mu byaha byibasiye inyoko muntu, no gufatanya mu gutegura ibyo byaha.
Urukiko rwamuhanaguyeho icyaha cyo gukora jenoside, n’ibyaha byibasiye inyoko muntu.
Muri urwo rubanza rwamaze iminsi 30 ruburanishwa, mbere y’uko rusozwa ngo akatirwe Rwamucyo yahawe umwanya ngo agire icyo avuga, asubiramo ko ari umwere.
Yagize ati: “Ndabahamiriza ko ntigeze ntegeka kwica abarokotse [babaga bazanywe mu bitaro ari inkomere] cyangwa ngo nemere ko bicwa.”
Ubushinjacyaha bwari bwamusabiye gufungwa imyaka 30, naho abahagarariye abarokotse jenoside bari bamusabiye gufungwa burundu.
Gashonga Jean Claude