Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki ya 28 Ukwakira 2026, mu Karere ka Karongi habereye igikorwa cyo gushimira abikorera bagize uruhare mu gutuma Akarere ka Karongi kaza ku mwanya wa mbere mu gutanga umusanzu ku rwego rw’Intara y’Iburengerazuba, ndetse no kubarura abanyamuryango b’uru rugaga.
Mu mwaka w’ingengo y’imari 2026/2027, urugaga rw’abikorera mu Karere ka Karongi, rwari rwihaye intego yo gukusanya imisanzu y’abanyamuryango igera ku mafaranga y’u Rwanda miliyoni 30.
Umuyobozi w’urugaga rw’Abikorera mu karere ka Karongi Ntwari Janvier avuga ko bamaze kugera ku musanzu wa miliyoni 70 bakusanyije mu gihe gito.

Asobanura ko ibyo babikesha ubufatanye n’impanuro za Perezida wa Repuburika Paul Kagame.
Yagize ati: “Kugirango tugere kuri uru rwego tubikesha ubufatanye bw’abikorera n’ubuyobozi bw’Akarere twakoreye hamwe duhuza abikorera tubereka uruhare rwabo mu iterambere rw’igihugu n’uruhare barugiramo.Tubikomora ku mpanuro za Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, zo gukora cyane no kwiteza imbere.”
Kugera kuri iyo ntego babigezeho baviyw mu kubarura abanyamuryango maze abatangaga umusanzu bari 500 bariyongera basaga 2500.
Ati: “Twabanje gukora ibarura rw’Abikorera aho abatangaga umusanzu bari banditse batarengaga magana atanu ariko ubu bose ubu bararenga ibihumbi bibiri nq magana atanu.Ikindi cy’ingenzi ni ukumva impanuro za Perezida wa Repuburika Paul Kagame uhora udusaba kureba kure tukagura ubwenge bwacu tukareba kure tukimva ko ibintu byose bishoboka iyo abantu babishyizemo ubushake.

Urimubeshi Aimable uhagarariye abikorera mu Murenge wa Bwishyura washimiwe nk’umurenge watanze umusanzu mwinshi urenga miliyoni 25 z’amafaranga y’u Rwanda muri miliyoni 30 biyemeje yavuze ko ubufatanye bwatumye batera intambwe yishimira.
Agira ati:” Ni ubwa mbere tugeze kuri uru rugero kuko mbere tutarenzaga miliyoni 5, nkaba nshimira bagenzi banjye ubufatanye bagaragaje mu gutuma tubigeraho”

Uhagarariye PSF ku rwego rw’Igihugu, Mutagoma Félix yashimiye abikorera bo mu Murenge wa Bwishyura uburyo biyemeje gutanga umusanzu munini, bigaragaza ubushake budasanzwe mu kwiyubakira Igihugu. Yashimye kandi ubufatanye bwaranze abikorera muri aka Karere bwatumye baza imbere y’utundi turere mu Ntara yose, anavuga ko no ku rwego rw’Igihugu bigaragara ko aka Karere gahagaze neza, ariko ko hazagera igihe cyo kubigaragaza.
Umuyobozi w’Akarere ka Karongi Muzungu Gerald yashimiye abikorera ishema bahesheje aka Karere.
Ati “Nyuma y’inama yabereye i Rusizi mu gihe gishize akarere kacu kari mu myanya ya nyuma, twahavuye twihaye intego yo kuza mu myanya ya mbere none tubigezeho, nkaba mbashimira cyane ubufatanye twagaragaje dufatanyije bikaba byaratumye tuba aba mu Ntara no mu Gihugu ndetse n’Intara yacu ika ariyo yambere mu gihugu.”

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Ntibitura Jean Bosco yashimiye abikorera bo mu Karere ka Karongi bahesheje ishema Intara.
Ati: “Ibi ni ibigaragaza ko iyo abantu bashyize hamwe byose bishoboka. Nta kwirara rero kuko ibi biduha imbaraga zo kurushaho gukora neza birushijeho.Ubufatanye bw’abikorera na leta ni igikorwa leta iha agaciro cyane. Leta ntiyarekura abikorera n’abikorera nabo ntabayirekura. Mbijeje ubufatanye, imikorere n’imikoranire no kujya inama.”

Umurenge wa Ruganda ni wo waje ku mwanya wa mbere mu kwesa umuhigo wari ufite wa miliyoni imwe ikaba yarawurengeje aho wakusanyije arenga miliyoni imwe n’ibihumbi ijana. Umurenge wa Rubengera wahawe igikombe nk’umurenge wari ufite umuhigo w’amafaranga menshi agera kuri miliyoni 15 ukaba wararengeje urugero aho wakusanyije arenga miliyoni 16.

Gashonga Jean Claude