I-CYOGERE na Fally P Mwenyewe bahembuye imitima y’abitabiriye ibitaramo byo kumurika impano
Abahanzi nyarwanda bamaze kubaka ibigwi bidashidikanywaho, I-CYOGERE na Fally P Mwenyewe, bashimishije abakunzi babo mu bitaramo byabereye kuri Valhalla Lounge i Nyamirambo, bashimangira ko impano zabo ari iz’agaciro kandi ko umuziki wabo ukomeje kubaka izina mu ruganda rw’imyidagaduro.
Ku wa Gatandatu, tariki ya 24 Ukwakira 2026, ni bwo umusizi, umuhanzi n’umwanditsi w’ibitabo uzwi nka I-CYOGERE yamuritse igitabo cye cya kabiri yise The Mirror of Life.
Iki gitabo yanditse nyuma yo gukora ubushakashatsi ku bantu 100 bo mu bihugu 23, biherereye ku migabane ine y’isi: Afurika, Aziya, Uburayi na Amerika. Kigaruka ku buzima bwa buri munsi, kikibanda ku ngingo eshanu zirimo imyemerere (Religion), imibanire y’abantu (Sociology), imitekerereze n’imyitwarire ya muntu (Psychology), filozofiya (Philosophy) n’iterambere rya muntu (Development).
Izi ngingo eshanu zigaragazwa binyuze mu mabanga 20 n’ukuri 20, bigamije gufasha abantu gusobanukirwa ubuzima no kubuvomamo amasomo yabafasha kubaho neza muri iyi si, ndetse no kwitegura ubuzima bw’ahazaza nk’uko igitabo kibisobanura.
I-CYOGERE yasobanuye byinshi ku gitabo cya kabiri yanditse, yibanda ku byo buri wese yakuramo bikamufasha mu buzima bwa buri munsi
Mu kiganiro cyitabiriwe na Jules BYIRINGIRO, Casimir MANIRAREBA, Assumpta MUREKATETE, Egide NDUWAYEZU na Eng. Jean D’Amour UZARERWA, kiyoborwa na Ange IRADUKUNDA wa Pacis TV na Jean Sauveur KAYIRANGA wa Umwezi Radio, abacyitabiriye bahurije ku kuba iki gitabo kirimo ubuhanga n’inyigisho zifitanye isano n’ubuzima bwa buri munsi.
I-CYOGERE na bagenzi be bashimishije abakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana
Nyuma yo kumurika igitabo, I-CYOGERE yakoze igitaramo yise Light and Live Concert, afatanyije n’abandi bahanzi barimo Marraine Ange na Egide NDUWAYEZU, bazwi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana muri Kiliziya Gatolika.
I-CYOGERE agira umwihariko wo gutegura urubyiniro rwe kandi akamenya icyo abafana be bashaka cyangwa bakunda.
Aba bahanzi bashimishije abakunzi babo, bagaragaza ko banyuzwe n’igitaramo kandi ko bishimiye umwanya bahuriyeho wo guhimbaza Imana binyuze mu muziki.
Egide NDUWAYEZU umaze imyaka irenga 20 mu muziki nyobokamana gatorika, yataramiye abitabiriye iki gikorwa
Egide NDUWAYEZU yagize ati
Nk’umuhanzi uririmba indirimbo zisingiza Nyagasani, nanyuzwe n’igitabo twamurikiwe, kuko kirimo indangagaciro n’inyigisho nyinshi kandi nziza. Ndizera ko kizafasha abantu bo mu ngeri zitandukanye, harimo n’Abakirisitu. Ku rundi ruhande, twanataramiye Nyagasani kandi byagenze neza.”
Marraine Ange yanyuze abitabiriye igitaramo the Light and Live concert, cyakurikiye imurikwa ry’igitabo
Uwanyirigira Angelique, uzwi nka Marraine Ange, na we yashimiye abafana be, abizeza ko hari byinshi abateganyiriza mu rugendo rwe rwa muzika.
Yagize ati
Ndashimira Imana yampaye impano, kandi ndashimira buri wese wabanye nanjye muri uru rugendo. Twishimye cyane, n’abantu na bo barishima. Igitaramo cyagenze neza cyane. Abafana banjye mbahishiye byinshi.”
The Legacy Concert yahuje I-CYOGERE na Fally P Mwenyewe
Mu masaha y’umugoroba, I-CYOGERE na Fally P Mwenyewe bakomereje ku gitaramo bise The Legacy Concert, aho biyeretse abakunzi babo bari bitabiriye ari benshi kugira ngo babashyigikire.
Fally P Mwenyewe na we yatanze ibyishimo mu ndirimbo za RAP mu buryo bukomeye cyane
Binyuze mu ndirimbo zinyuranye, I-CYOGERE yagaragaje ubuhanga n’inganzo bimaze kumwubakira izina mu muziki nyarwanda. Na Fally P Mwenyewe, uzwi cyane mu njyana ya Rap, yerekanye ko afite ibigwi akomeje kubaka mu ruganda rwa muzika.
Inzobere mu ngeri zinyuranye (Abakora muri nzego za Leta, abikorera, abahanzi…) zahuriye mu kiganiro (Panel) cyo kungurana ibitekerezo ku gitabo cyamuritswe
Ibi bitaramo byayobowe n’umunyamakuru uzwi nka Sauvaty Mwenyewe, byitabirwa kandi n’abantu bazwi mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda, barimo Sankara the Premier, uzwi mu gusobanura amafilime, na Bob, uzwi nka Promoter umaze igihe ateza imbere abahanzi, hamwe n’abandi.
Nyuma y’ibitaramo, aba bahanzi bagaragaje amarangamutima yabo, bashimira Imana yabafashije muri byose ndetse n’abafana bitabiriye ibikorwa byabo. Banabasezeranyije ko bazakomeza kubaha ibihangano byiza no kutabatenguha.
I-CYOGERE yagize ati:
Mbere na mbere, ndashimira Imana yampaye inganzo, ikamfasha mu rugendo rw’ubuhanzi no kwandika ibitabo. Ndashimira kandi abantu bose bagiye bamfasha muri uru rugendo, kuva natangira kugeza magingo aya. Imana ibahe umugisha kandi bakomeze bambe hafi; nanjye sinzabatetereza.”
Bob Pro, umaze igihe kinini mu bikorwa byo guteza imbere umuziki no gufasha abahanzi, yagaragaje ko iki gikorwa ari ingenzi, kuko kigaragaza ubufatanye mu ruganda rw’imyidagaduro. Yashimangiye ko kugira ngo umuziki utere imbere, abahanzi bakwiye gukomeza gufashanya no kunga ubumwe, haba mu bitaramo cyangwa mu bindi bikorwa bibateza imbere.
Fally P na we yagaragaje ibyishimo nyuma y’igitaramo, ashimira abakunzi be bamushyigikiye.
Yagize ati
Mu by’ukuri, ndanezerewe cyane kubera iki gitaramo. Ndashimira cyane abafana banjye bose, cyane cyane abaje kunshyigikira uyu munsi. Bakomeze badushyigikire, na twe tuzakomeza kubaha umuziki mwiza.”
Sankara the Premier, usanzwe ari hafi ya Fally P Mwenyewe, na we yagaragaje ko atewe ishema n’igitaramo ndetse n’abahanzi bagize uruhare mu kukinoza.
Fally P Mwenyewe wari wabukereye gutaramira Nyamirambo, aho yita ku ivuko
I-CYOGERE na Fally P bakomeje ibikorwa bya muzika
I-CYOGERE amaze iminsi ashyize hanze umuzingo we wa kabiri yise MUZIKA L405L, ugizwe n’indirimbo 10 zirimo izisingiza Imana, izigamije gufasha abantu kwidagadura n’izigaruka ku buzima bw’isi. Muri izo ndirimbo harimo iyo yise Abagabo Bubahwe, yakoranye n’abandi bahanzi.
Abakunzi ba I-CYOGERE barabyinnye biratinda
Ku rundi ruhande, Fally P Mwenyewe na we amaze iminsi ashyize hanze indirimbo yise Imari, mu gihe aba bahanzi bombi bakomeje kugaragaza ko bagifite imishinga myinshi mu rugendo rwabo rwa muzika.
Abantu bo mu ngeri zitandukanye, bitabiriye iki gikorwa
Ibitaramo byabereye kuri Valhalla Lounge byabaye umwanya wo kumurika ibihangano bishya, gusabana n’abafana no gushimangira uruhare rw’ubufatanye mu guteza imbere umuziki nyarwanda.
Umusizi, umwanditsi ndetse n’umuhanzi I-CYOGERE, Twagirayezu Aimable aherutse gukora igitaramo cye cya mbere yise “INEZA YE 1”, cyabaye ku wa Gatandatu tariki ya 06 Kamena 2026 muri Great Hotel. Iki gitaramo cyabereyeho no kumurika ku mugaragaro album ye ya mbere yise “The Supreme Title of Heavenly Armies and Revelations”, izwi…
In a decisive step to tackle gender-based violence (GBV) and child abuse, the Rwanda Investigation Bureau (RIB) organized a campaign on December 10, 2024, in Ruhango and Musasa Sectors of Rutsiro District. The event, attended by local leaders and community members, aimed to raise awareness and strengthen collaborative efforts to…
Kuba hari abatifuriza u Rwanda ibyiza bifashisha ikoranabuhanga mu gucengeza no gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside, ngo na bo bakwiye kunyomozwa hifashishijwe inzira bakoresha. Ni ubutumwa bwatanzwe n’ Umuyobozi wa TTC Rubengera Niyomugabo Dominique mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, cyakozwe n’ishuri ayobora, ku wa Gatanu…