Kaminuza Gatolika ya Kabgayi-ICK yujuje inyubako nshya zizafasha kurerera u Rwanda

Kaminuza Gatolika ya Kabgayi (Institut Catholique de Kabgayi-ICK) yujuje inyubako nshya zibereye ijisho, zizifashishwa nk’amashuri, mu rwego rwo kongera ibyumba by’amashuri iyi kaminuza ifite.

Ibi byumba byubatse I Kabgayi ahahoze ishuri ryisumbuye ryigishaga iby’ubuforomo ku bigaga amashuri yisumbuye, nyuma riza guhinduka ishami ryigishaga iby’ubuforomo n’ububyara ku rwego rwa kaminuza mu myaka yashize. Ahahoze inyubako zatangirwagamo ayo masomo ubu hamaze kuzura inyubako zigezweho zizafasha iyi kaminuza gukomeza kunoza iby’ireme ry’uburezi.

Izi nyubako ziri ahitwa ICK Sainte Elizabeth Campus higishirizwa ibijyanye n’ubuforomo n’ububyaza, mu gihe inyubako zisanzwe z’iri shuri ndetse hari n’icyicaro gikuru cyaryo zubatse mu mujyi wa Muhanga hafi na gare.

Iri shuri ryashinzwe na Diyoseze Gatolika ya Kabgayi mu mwaka wa 2002.

Videwo igaragaza izi nyubako

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *