Abagize urugaga rw’abikorera PSF mu Karere ka Karongi biyemeje kubaka gare n’ibindi bikorwa mu rwego rwo guteza imbere aho bakorera.
Ibyo babyiyemeje mu nama yabaye ku wa 24 Kanama 2026 yabahuje n’ubuyobozi bw’akarere ka Karongi; barebera hamwe ibyo bamaze kugeraho n’ibyo bateganya gukora bigamije kuzamura imibereho myiza y’abaturage.
Umuyobozi w’urugaga rw’abikorera PSF mu Karere ka Karongi, Ntwari Janvier avuga ko mu byo bateganya gukora birimo na gare izubakwa i Rubengera.
Ati “Tumaze kugira abanyamuryango barenga ibihumbi bitatu, turacyafite urugendo ngirango mwabyumvise ko tugiye kubaka Gare mu Murenge wa Rubengera,tugiye kubaka inzu y’amagorofa atanu y’ubucuruzi,twagangiye ibikorwa ibikorwa bya car free zone mu Murenge wa Bwishyura tugiye no kuyitangiza no mu Murenge wa Rubengera.”
Ntwari yungamo ko ibyo byose bizagerwaho kubera ubufatanye bwiza, PSF ifitanye n’Akarere. Ati “Turashimira n’umuyobozi w’Akarere ka Karongi watwemereye ko twarambagiza ahantu dushaka tukazahubaka ibiri byo gukoreramo tugakorera ahantu heza hagendanye n’igihe bakazadufasha kubona ibyangombwa byo kubaka.”
Umushoramari mu Karere ka Karongi, uhafite iguriro (super market yiytwa Future) ndetse unahafite uruganda rukora amatafari, Urimubeshi Amiable asanga ari igihe cyo kunoza ibyo bakora nk’abikorera, bityo bigatuma abantu benshi bagana aka Karere.
Ati “Nk’akarere kacu k’ubukerarugendo tugiye gukomeza kunoza neza ibyo dukora kugirango abatugana bahabwe serivisi nziza ibyo bakeneye babibone bitabagoye bityo natwe bitwinjirize amafaranga.
Kubaka iyo gare muri Rubengera ng oni amahirwe adasanzwe ku bahakorera, nkuko byemezwa na Yambabariye Theophile uhafite ibikorwa birimo inzu icumbikira abantu inatanga seivisi z’amafunguro n’akabari yitwa Rebero Legacy.
Agira ati “Turishimira ko hagiye kubakwa Gare i Rubengera izatuma hakomeza kuba urujya n’uruza abaturage babone aho gutegera imodoka hameze neza dore ko ubona ko hari akajagari mu gutega imodoka kubera ko nta gare twari dufite. Ikindi nk’abikorera natwe tuzabyungukiramo kubera ko ibicuruzwa byacu bizabona abakiriya bitagoranye kuko abatega imodoka bakenera ibyo kurya, imyambaro n’ibindi bicuruzwa binyuranye.

Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi, Umuyobozi wako, Muzungu Gerald ashima imikorere n’imikoranire myiza bafitanye n’abikorera muri aka Karere, aheraho abona ko no kubaka gare i Rubengera bizagerwaho, ahereye ku bindi byakozwe.
Ati “Tunyotewe n’iterambere ry’Akarere kacu kandi abikorera nibo babigiramo uruhare, hagiye kubakwa gare hano i Rubengera kandi abikorera nibo bazayubaka kandi gare irinjiza, hari abatangiye kwishyira hamwe tugiye kuzakorana inama nabo mu cyumweru gitaha kugirango tunoze icyo gikorwa, kandi bizashoboka murabona nk’iriya nzu y’ubucuruzi ya RUCID biyuzurije kandi yatwaye amafaranga menshi aruta ayakubaka gare murumva rero ko ntangorane zihari zatuma itubakwa ikabinjiriza n’abaturage bacu bakabona aho bategera imodoka hameze neza.”
Meya Muzungu yungamo ko iyo mikorere izagera no ku baturage nkuko bisanzwe.
Ati “Mu bufaranye n’abikorera turabifuzaho ko tuzafata gukura mu bukene bukabije abaturage dufite bagera ku bihimbi icumi na Magana inani, turifuza ko abikorera batanga umusanzu wabo kugirango tufatanye kubakura mu bukene, babaha akazi kugirango babone ubushobozi bwo kwifasha kandi nabo byabagirira akamaro kuko bavuye mu bukene barahindukira bakaba abakiriya babo.”
Felix Mutagomwa wari uhagarariye urwego rw’abikorera ku rwego rw’igihugu ashima igihugu kirimo gushakira abikorera abakiliya beza batabaswe cyangwa ngo bahitanwe n’inzoga zitujuje ubuziranenge, bityo ashima kuba Leta yaratangiye urugamba rwo kuzica.
Mu byo PSF yo mu Karere ka Karongi imaze gukorera abaturage harimo kubaha inka mirongo ine zahawe abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 batishoboye, kubaka inzu eshatu zubakiwe abatishoboye n’ibindi bikorwa binyuranye.
Gashonga Jean Claude