Karongi: Umuyobozi w’Akarere yameneye ibanga abarokotse Jenoside uburyo bwo kudatiza umurindi abashakaga kubamaraho

Mu muco nyarwanda ntawe ugurusha itongo, by’umwihariko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ni urwibutso rw’aho ababo bari batuye, aho bakuriye, mbese aho bitaga iwabo, bashimirwa ko babashije guhagararamo gitwari.
Aho barakotse Jenoside bari batuye ngo hakwiye gutezwa imbere; ibikorwa bikarenga itongo bikagukira mu gace runaka umuntu yavukiyemo cyangwa ababyeyi be n’abo bakomokaho bavukiyemo.
Ibyo babisabwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Muzungu Gerald, ku wa Gatandatu tariki ya 26 Mata 2025, mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31, abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, cyabereye mu Birambo bya Gashari mu Karere ka Karongi.
Muzungu Gerald yasabye abarokotse Jenoside kugaruka ku ivuko.
Yagize ati “Nyuma y’imyaka 31Jenoside ibaye birakwiye ko abarokotse Jenoside mukomeza kwibuka mwiyubaka. Muri uko kwoyubaka ni byiza ko mwasubiza amaso inyuma mukibuka ibikorwa ababyeyi banyu bari bafite aho bari batuye kuri ubu habaye amatongo.”
Yungamo ati “Nimugaruke muhashyire ibikorwa by’iterambere hasubirane isura yari ihasanzwe bityo bibaheshe ishema bigaragaze ko mutaheranwe n’agahinda.”
Ibyo kandi ngo bikwiye kujyana no kubyara bakororoka, bakaziba icyuho cy’ababo bishwe, bityo bakongera gususuruka.
Senateri Nyirasafari Esperance wari imushyitsi mukuru muri uyu muhango yashimiye ubuyobozi bw’igihugu bwashyizeho igikorwa cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi.
Yagize ati “Ni ikimwaro ku bakoze Jenoside kuba hari abayirokotse tukagira umunsi nk’uyu wo kwibuka abacu. Byagombye kubabera isomo bakabona ko bakoze nabi bagahora babyicuza.”
Yakomeje aha urubyiruko impanuro agira ati “Rubyiruko ni mwe mizero y’u Rwanda, turabasaba kwigira ku mateka yaranze igihugu cyacu muharanira ko Jenoside itazongera kubaho mu gihugu cyacu. Rumwe mu rubyiruko rwashowe mu bikorwa by’ubwicanyi muri Jenoside mu kwiye kwitandukanya n’ibyo bikorwa bibi, ahubwo mukagera ikirenge mu rubyiruko rwari mu ngabo z’Inkotanyi zahagaritse Jenoside tukaba tubayeho dutekanye.Kandi ndabizeza ko nta Jenoside izongera kubaho kuko Inkotanyi zigihari kandi tukaba dufite n’ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Perezida wa Repubulika, Nyakubahwa Paul Kagame uhora uharanira ko tubaho neza kandi mu mutekano.”
Ibyo kuba abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bagaruka aho bakomokaga bakahashora imari byanagarutsweho na Perezida was Ibuka mu Karere ka Karongi, Ngarambe Vedaste, ubwo habaga igikorwa nk’iki cyo kwibuka mu Murenge wa Rubengera, ku wa 24 Mata 2025.
Gashonga Jean Claude