Ishuri ryisumbuye rya ES Munzanga riri mu cyaro mu Murenge wa Murundi mu Karere ka Karongi ryigwamo n’abana baturutse hirya no hino mu gihugu. Nyuma yo kubona ko hari bamwe mu banyeshuri bitwazaga uburwayi bakaka uruhushya rwo kujya kwivuza ku kigo nderabuzima, bagerayo bakigira mubundi binyuranye n’icyo basabiye uruhushya, ubuyobozi bw’ikigo bufatanyijen’ababyeyi bwakemuye icyo kibazo bushyiraho uburyo abana bazajya bavurirwa mu kigo badasohotse hanze y’ikigo.
Ubwo buryo burimo umuforomo ubitaho ndetse n’aho bagurira imiti nkuko bigarukwaho n’umuyobozi w’iri shuri Kwitonda Janvier,
Yagize ati:
Mbere wasangaga hari bamwe mu banyeshuri bagiraga amayeri yo kwirwaza ku buryo hari nabo twajyanaga kuvuza bahetswe mungombyi, ariko nyuma biza kugaragara ko abenshi babaga bashaka gusohoka mu kigo bakajya mu bikorwa bitandukanye, birimo uburara, ariko ibyo twabivugutiye umui.”.
- Yungamo ati: “Dufatanyije n’ababyeyi twashyizeho uburyo bwo kwivuriza mu kigo abana ntibongere gusohoka hanze.Twashyizeho umuforomo uhoraho, tukarangura n’imiti ikunze gukenerwa cyane kuburyo nta mwana ugisohoka ngo ajye kwivuriza hanze. Ibi rero byatumye ubuzererezi n’uburara bihagarara bikaba byaratanze n’umusaruro mwiza mu myigire, kuko ntabagita igihe bajya kwivuza amasomo akabacika ibyo bikagaragarira no mu mitsindire aho ikigo gitsindisha neza.”
Uwimana Straton, umuforomo ukorera muri ES Munzanga yavuze ko gushyiraho iri vuriro byafashije abana kuko babona imiti hafi bitabagoye.
Ati: “ Mu kurangura imiti twibanda ku irebana n’indwara zikunze kugaragara mu bana, harimo iya malariya, indwara z’ubuhumekero, inzoka zo mu nda n’izindi.”
Muri iyi miti kandi harimo n’iya virusi ya Sida.
Ku ruhande rw’abanyeshuri kandi bavuga ko hari byinshi ibi bikorwa byabafashijemo.
Uwitwa Isingizwe Chancelline yagize ati: “Mbere wasangaga hari abirwaza kugirango bajye hanze y’ikigo, bigatuma n’amasomo abacika ubu byarakemutse twivuriza mu kigo niryo bigatuma dukurikira n’amasomo neza kuko nta gihe tuba twataye tujya kwivuriza hanze.”
Nzahungineza Emmanuel ni umwe mu babyeyi barerera muri ES Munzanga avuga ko banyuzwe n’iki gikorwa.
Ati: “Iyi gahunda yamfashije abana bacu kuko mbere wajyaga usanga bari kwizererera mu isantere ya Munzanga, bavuga ko baje kwivuza, ariko byarahindutse ntibakihagaragara, kandi n’umusaruro w’amanota wariyongereye iyo turebye ku ndangamanota zabo.”
Umuyobozi w’Akarere ka Karongi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Ntakirutimana Julienne ashima iki gikorwa, ku buryo asanga n’ahandi bikozwe byatanga umusaruro.
Ati “ Iki gitekerezo nk’ubuyobozi twaragishimye cyane, aho ikigo gifatanyije n’ababyeyi bishatsemo ubushobozi bakagira iki gitekerezo cyo gushyiraho uburyo bwo kuvurira abana mu kigo. Turasaba rero n’ibindi bigo kwigira kuri iki kugirango abana bakomeze bafashwe kwiga neza badataye igihe bajya kwivuriza hanze, bikaba byanabakururira ingeso zitari nziza.
Ikigo cya Munzanga kigamo abanyeshuri 638 barimo 618 biga bacumbikiwe.
Gashonga Jean Claude