Karongi: Santeri yacurirwagamo ibikoresho byo kwica Abatutsi yashibutsemo ishuri ry’icyitegererezo

Santeri ya Rubengera, ahitwa ku Giti kinini, hafi y’ahubatse ibiro by’Akarere ka Karongi hahoze ikimeze nk’uruganda rwacurirwagamo ibikoresho birimo ubuhiri bwo kwicisha Abatutsi, ndetse uturere tukaza kubihagura.
Muri iyi santeri imaze kugenda iba umujyi hubatswe ishuri ry’icyitegererezo mu gutunganya imbaho.
Ibyo kuba hari ikimeze nk’uruganda byagatutsweho na Perezida was Ibuka mu Karere ka Karongi, Bwana Ngarambe Vedaste, ku wa kane tariki ya 24 Mata 2025, ubwo mu Murenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi haberaga igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994.

Hari nyuma y’ubuhamya bwatanzwe na madamu Mukandayisenga Autherie wavuze inzira y’umusaraba yanyuzemo mu gihe cya Jenoside,aho yanyuraga kuri za bariyeri z’interahamwe agahura n’ibitero binyuranye byabaga bigiye kwica akabisumbika,umuyobozi wa Ibuka mu karere ka Karongi bwana Ngarambe Vedaste yaramuhumurije.
Yagize ati “Humura rwose nubwo wahuye n’ibibazo bikomeye ntibozongera kubaho. Nta bariyeri n’ibitero by’abicanyi bizongera kubaho muri iki gihugu. Inkotanyi zahagaritse Jenoside ziracyahari kandi turazishima cyane,kuko zikomeje no kudufasha kwiyubaka tukaba tubayeho neza.”
Ngarambe yunzemo ko n’i Rubengera ahacurirwaga ubuhiri bwo kwica Abatutsi hashibutse ishuri rifasha igihugu gutera imbere.

Yakomeje agira ati “Hano muri Rubengera hari uruganda rukora ubuhiri n’ibindi bikoresho byakoreshejwe mu kwica abatutsi, ariko turishimira ko ubu hari ishuri ryigisha ububaji bugezweho ry’ababikira rikora ibikoresho bigezweho byifashishwa n’abantu mu ngo zabo bihabanye n’ibyakorwaga bigamije kwica abantu.”
Yakomeje asaba abatarahigwaga kubegera bakagaragaza ababa baragize uruhare muri Jenoside batagaragajwe, ariko bakanagaragaza ahari imibiri y’Abatutsi ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Umuyobozi w’akarere ka Karongi Muzungu Gerald yashimiye umurenge wa Rubengera n’itorero rya EPR bateguye iki gikorwa cyo kwibuka ati ni igikorwa kigaragaza ubumuntu kigaha agaciro umuntu.

Iki gikorwa cyo kwibuka mu murenge wa Rubengera cyasojwe n’urugendo rwo kuzirikana abazize jenoside hashyirwa n’indabo zo kubaha icyubahiro ku rwibutso rwa jenoside yakorewe abatutsi rwa Rubengera.

Ishuri ry’igisha ububaji n’ikoranabuhanga bushingiye ku giti(imbaho) ryashinze n’umuryango w’Ababikira b’abadiaconesse abaja ba Kristo i Rubengera mu 2013.
Gashonga Jean Claude