Karongi: Umuturage uhavuka yiyemeje kwishyurira mituweli abantu 2500 buri mwaka

Niyikiza Josephine wavukiye mu Murenge wa Murundi Akarere ka Karongi, utuye mu Busuwisi aho akorera umwuga w’igiforomo, nyuma yo kumenya ko aho avuka hari abagorwa no kwivuza kubera kutagira MUSA, abinyujije mu muryango yashyinze witwa Love4all yatangiye kujya yishyurira MUSA abatishoboye barenga 2500 buri umwaka.

Avuga ko abikora ku bw’ineza, ku buryo agize ubushobozi bwisumbuyeho yakora n’ibindi bikorwa.

Ati “Kwishyura mitiweri ni ingenzi, ahubwo mfite amafaranga menshi abatishoboye bo mu Karere kose nabishyurira. Udafite ubuzima nta terambere wageraho”.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi butangaza abaturage bamaze gusobanukirwa akamaro k’ubwishingizi mu kwivuza Mututelle de Santé (MUSA) kuko mu 2026 ababwishyuye bageze kuri 96,1% bavuye mu kuri 81% mu 2015.

MUSA ni ubwishingizi bw’ubuzima bwatangiye mu 1999 ari ingeragezwa, bushyirwaho mu buryo bw’amategeko mu 2005.

Ubu bwishingizi bwatangiye abaturage batabwumva neza ariko kuko ubuyobozi bwakomeje kububasobanurira, ari nako babona ubuhamya bwa bagenzi babo barwaye bajya kwa muganga bakavurwa bishyuye 300Frw barabusobanukiwe. Ubu kwishyura MUSA mu biri ku rugero rwiza nubwo bitaraba 100%.

Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Munzanga giherereye mu Murenge wa Murundi mu Karere ka Karongi, Mugenga Daniel avuga ko mu barwayi bakira harimo bake baba badafite ubwishingizi.

Ati “Ku munsi twakira abarwayi bari hagati ya 80-100,haba harimo nka 2 cyangwa 3 badafite MUSA. Ntabwo tubasubizayo turabavura, bakishyura ayo bafite, tukabandika mu gitabo cy’amadeni bakazayazana, hari n’abayabura burundu tukishyuza Akarere”.

Niyikiza Josephine wavukiye mu Murenge wa Murundi Akarere ka Karongi, utuye mu Busuwisi aho akorera umwuga w’igiforomo, nyuma yo kumenya ko aho avuka hari abagorwa no kwivuza kubera kutagira MUSA, abinyujije mu muryango yashyinze witwa Love4all yatangiye kujya yishyurira MUSA abatishoboye barenga 2500 buri umwaka.

Ati “Kwishyura mitiweri ni ingenzi, ahubwo mfite amafaranga menshi abatishoboye bo mu Karere kose nabishyurira. Udafite ubuzima nta terambere wageraho”.

Uyu mwaka Umuryango Love4all mu bikorwa ufasha abaturage ba Murundi wongeyemo kubakira ubwiherero bwa miliyoni 14Frw Ikigo Nderabuzima cya Munzanga mu gushishikariza abaturage kugira isuku. Abenshi mu bahivuriza baba barwaye indwara zikomoka ku mwanda.

Dusengimana Emile ufite umuryango w’abantu barindwi bishyuriwe mitiweri, avuga ko yari yarabuze ubushobozi bwo kubishyurira kubera kurihira abana amashuri no guhinga ntiyeze kubera kubura ifumbire.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Karongi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu, Umuhoza Pascasie yavuze ko abaturage bamaze gusobanukirwa akamaro ka MUSA.

Ati “Umwaka urangiye gutahangaze kuri 96,1% bavuye kuri 81% mu 2015. Abaturage basaga n’abamaze kumva neza MUSA, gusa kuri iyi nshuro tugize amahirwe twabona abafatanyabikorwa badufasha kugira ngo abaturage babe bari kumenyera ko amafaranga ya MUSA kandi bagomba kuyitangira”.

Mu 2026/2027 abaturage bazatangira kwishyura MUSA bagendeye ku misanzu mishya. Abo cyiciro cya mbere bazakomeza kwishyurirwa na Leta 4,000 Frw, ku muntu ku mwaka, icya kabiri bazishyura 3,000 Frw, Leta ibunganire 1,000 Frw. Icya 3 batanga 5,000 Frw, icya 4 batange 8,000 Frw, icya bishyure 20,000 Frw.

Izi mpinduka zigamije kongera ubushobozi bw’iyi gahunda mu kwita ku ndwara zihenze kuvura zirimo kanseri, indwara z’impyiko n’izindi serivisi z’ubuvuzi zongerewe ku bwishingizi bwa Mutuelle de Santé.

NTD

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *