Rutsiro: Rwiyemezamirimo w’umukobwa yasangije abo ku ivuko icyamufashishije kwigobotora ubukene yavukiyemo
Ingabire Anitha, ni umukobwa w’imyaka 26 avuka mu Karere ka Rutsiro, ageze ku rwego rwo kubaka no kugurisha inzu mu Mujyi wa Kigali, nyamara yaravukiye mu muryango ukennye, aho usanga hari benshi bagorwa no kwigobotora amateka y’imiryango nk’iyo bagakomeza kubaho mu bukene. Kuri Ingabire we si uko, kuko nyuma y’ubukene…