Nyuma yo gushyira hanze igitabo cya mbere yise Lord: Life, Love and Light n’umuzingo wa mbere yise “The Stars” umuhanzi, umusizi n’umwanditsi w’ibitabo, I-CYOGERE agiye gushyira hanze igitabo cya kabiri no gukora igitaramo gikomeye azafatanyamo n’abandi bahanzi.
Nyuma y’umwaka urenga acyandika, I-CYOGERE agiye kumurika igitabo yise “The Mirror of life” gikubiyemo ibyavuye mu bushakashatsi bwakorewe ku bantu 100 bo mu bihugu 23 byo ku migabane ya Afurika, Amerika, Aziya n’uburayi.
Ibi bikorwa byombi, bizaba ku wa gatandatu, tariki ya 24.10.2026 muri Valhalla Lounge iherereye I Nyamirambo mu mujyi wa Kigali ahazwi nko kuri “40”
Ni igitabo avuga ko kibanda ku ngingo 5 z’ingenzi arizo: Iyobokamana cyangwa imyemerere (Religion), imibanire y’abantu (Sociology) imyitwarire y’abantu (Psychology), Filizofiya (Philosophy) n’iterambere rya muntu( Development)
Avuga ko nubwo kwandika ari urugendo rusaba ubwitange, umwanya n’ibindi, agamije gutanga umusanzu we mu kubaka sosiyete ndetse n’isi muri rusange, aho bamwe mu bantu batakirangwa n’indangagaciro ziboneye.
Ati “Hagamijwe kwimakaza imigirire myiza ndetse no gutera imbere ariko tutirengagije Imana ndetse n’imibanire myiza.”
Ku rundi ruhande ariko I-CYOGERE amaze iminsi mike ashyize hanze Album ye ya Kabiri yise “MuzikaL405L” iriho indirimbo 10.
Uyu muzingo uriho indirimbo 2 yakoranye n’abandi bahanzi kandi akaba agiye kuyumvisha abazaba bitabiriye ibirori bye byo ku wa 24 Ukwakira.
Mu gitaramo kizakurikira imurikwa ry’igitabo yise “The Light and Live Concert ” I-CYOGERE azafatanya n’abandi bahanzi: Boy Key, Marraine Ange, Egide NDUWAYEZU na The Pals Group.
Ni mu gihe kuva saa kumi n’ebyiri z’umugororba, I-CYOGERE azahurira ku rubyiniro na Fally P Mwenyewe, umuhanzi ukomeye umaze igihe kinini kandi umaze kubaka ibigwi mu gitaramo bise “The Legacy Concert”
NTD