Imiryango yabanaga mu makimbirane yahisemo kuyareka isezerana mu mategeko no mu Itorero

0
yose

Kuwa Kane tariki ya 19.06.2025, mu Murenge wa Rubengera habaye igikorwa cyo gusezeranya imiryango 22 yari imaze igihe ibana mu buryo butemewe n’amategeko imyinshi ikaba yarahoraga mu makimbirane nta mahoro arangwa mu ngo zabo.

Ni igikorwa cyateguwe n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi n’Umurenge wa Rubegera n’itorero rya EPR Presyptery ya Rubengera ku bufatanye n’umuryango wa World Vision.

Ni nyuma y’inyigisho bari bamaze igihe bahabwa n’izo nzego zateguye icyo gikorwa bikaba bitanze umusaruro nk’uko bivugwa n’umuyobozi wa Presbytery ya Rubengera Pasiteri Musabyimana Vincent.

Yagize ati “Iyi miryango yari imaze igihe ihabwa inyigisho zinyuranye zibakangurira kubana neza mu mu muryango no guharanira iterambere ryawo. Imibereho myiza ihera mu muryango kuko uyo mu muryango bitameze neza no mu itorero ndetse na leta ntibigenda neza kuko kuyobora abantu batanezerewe biragorana.

Yungamo ati “Mu itorero ryacu dufite ishami rishinzwe imibereho myiza n’ubuzima. Binyuze muri iryo shami rero ku bufatanye na World Vision n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Rubengera niho haturutse igitekerezo cyo kwigisha iyi miryango bikaba bitanze uyu musaruro.”

Bishimira intambwe bateye

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubengera Nkusi Medard yashimye imiryango yafashe icyemezo cyo gusezerana no kuva mu makimbirane.

Yagize ati “Turabashimira cyane ku cyemezo mwafashe, muzabona ko mutaruhiye ubusa kuko mu ngo zanyu hagiye kuba impinduka mubane neza kandi n’abana banyu babeho neza kuko bazaba baba mu rugo rutuje. Turabasaba ko muzajya mwikemurira ibibazo byanyu ubwanyu mudasabye undi muntu wa gatatu waza kubibafashamo.”

Dusabimana Jean Pierre yaramaze imyaka 16 abana n’umugore we Nyirandayisenga Florence batarasezeranye.Yagize ati “Ubu ndanezerewe kuba nsezeranye n’umugore wanjye bitumye tugira agaciro mu buyobozi no mu itorero ryacu. Byari bigayitse kubana tudasezeranye,ubu bimpaye agaciro mu gihe iyo bidakorwa nari gushiguka nshatse n’undi mugore.”

Umugore we naVwe yagize ati “Ubu ndanyuzwe umugabo ntashobora kunshakiraho undi mugore. Twarigishijwe tubona ibyiza byo gusezerana ubu urugo rwacu rugiye gutengamara abana bige neza kandi babeho neza.”

Mu miryango 22 yasezeranye mu mategeko 10 muri yo yahise isezerana no mu Itorero rya EPR,indi isigaye nayo ikaba yiteguye kuzasezerana mu madini n’amatorero iturukamo.

Gashonga Jean Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *