Harabura iminsi mike I-CYOGERE agakora igitaramo cy’umwimerere

Umwanditsi w’ibitabo, umusizi ndetse n’umuhanzi w’indirimbo I-CYOGERE, Aimable Twagirayezu agiye gukora igitaramo cy’umwimerere kizabera kuri Great Hotel i Kiyovu mu Mujyi wa Kigali, ku wa 6 Kamena 2026. Iki gitaramo gitegerejweho guhuza abakunzi b’umuziki ushingiye ku ndangagaciro z’ukwemera, ubusizi n’ubuhanzi bugamije gutanga ubutumwa bwubaka n’abandi bose muri rusange.

Imyiteguro y’iki gitaramo imaze amezi atatu, aho I-CYOGERE ari gukorana imyitozo n’itsinda rizamufasha gucuranga ryitwa Zodiac Band. Kugeza ubu imyitozo iragenda neza, ndetse hasigaye imyitozo ya nyuma izakorwa mu minsi ya vuba kugira ngo igitaramo kizagende neza.

I-CYOGERE ari gukorana imyitozo n’itsinda rizamufasha gucuranga ryitwa Zodiac Band

Amatike yamaze kujya ku isoko kandi akomeje kugurishwa kugeza ku munsi nyirizina w’igitaramo. Itike isanzwe ni 5,000 Frw, VIP ni 10,000 Frw, naho VVIP/Couple ni 15,000 Frw. Amafaranga yishyurwa kuri konti 4401050 ya Inganzo Ikuza Yezu Ltd. Nyuma yo kwishyura, uwaguze itike asabwa kohereza icyemezo cy’ubwishyu kuri +250 784 123 285 kugira ngo ahabwe itike ye.

Hasigaye iminsi mike, Umuhanzi w’indirimbo I-CYOGERE, Aimable Twagirayezu agakora igitaramo cy’umwimerere kizabera i Kigali

 

Muri iki gitaramo hazaba harimo indirimbo zisingiza Imana mu njyana zitandukanye no mu ndimi zitandukanye, ndetse n’izibanda ku butumwa bugamije gukebura no kubaka sosiyete, mu gihe kandi zizafasha abazitabira kwidagadura no kwishima.

Uretse umuziki, I-CYOGERE azanaha abazitabira igitaramo cye, uburyohe bw’igitabo cye cya kabiri arimo gutegura gusohora, aho azabasangiza incamake yacyo.

Urutonde rwa nyuma rw’abandi bahanzi bazamufasha muri iki gitaramo ruzatangazwa mu cyumweru gitaha, bikarushaho kongera amatsiko y’iki gikorwa.

Imyiteguro irarimbanyije

Abategura igitaramo bavuga ko ari igikorwa kigamije guhuza ubuhanzi, ukwemera no gutanga ubutumwa bwubaka, kikaba gitegerejwe nk’imwe mu myidagaduro izaba ikomeye i Kigali muri Kamena 2026.

ND

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *