Impuzamiryango irwanya SIDA mu cyerekezo cyo gukomeza kongera imbaraga ku neza y’abaturage

Mu mwaka urangiye wa 2022, Impuzamiryango itari iya Leta irwanya Virusi itera SIDA ikanaharanira guteza imbere ubuzima (Rwanda NGOs Forum on AIDS and Health Promotion-RNGOF), yongereye ubushobozi bw’ibikorwa byayo mu rwego rwo guharanira ubuzima bwiza bw’abaturage, ibikorwa ivuga ko iharanira kongera ari nako hongerwa imbaraga mu mikorere.

Iyo mpuzamiryango igizwe n’imiryango 139, yakoze ubukangurambaga hirya no hino ku bijyanye no kwirinda virusi itera Sida n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ndetse inakora ubuvugizi ku buzima bw’imyororokere n’uburenganzira bwa muntu muri urwo rwego.

Abagize iyo mpuzamiryango bongeye guhurira i Kigali kuwa 17 Mutarama 2023 mu nteko rusange barebera hamwe ibyo bakoze n’ibyo bateganya gukora.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RNGOF, Kabanyana Nooliet avuga ko bakubye kabiri ibikorwa byabo mu bijyanye n’inkunga mu by’amafaranga ndetse no mu bya tekiniki mu mwaka wa 2022. Ibyo ngo byaturutse mu kongera imikoranire n’abaterankunga ndetse n’abafatanyabikorwa batandukanye ndetse no kongera imbaraga mu bukangurambaga.

Kabanyana Nooliet

Kugirango iyo ntambwe bateye ikomeze gusigasirwa kurushaho ndetse ibyo bikorwa byiyongere muri uyu mwaka wa 2023 no mu myaka itaha, abagize RNGOF basabwa kugaragaza uruhare rwabo kurushaho nkuko babisabwe n’umuyobozi w’inama y’ubutegetsiz Muramira Bernard.

Agira ati :

Niba ushaka ko abantu bakubona mu ndorerwamo y’ibyo ukora, ukwiye kuba mbere na mbere kuba ufite transparency (ukorera mu mucyo), ni ukuvuga ngo ndifuza ko ukora ibi ariko nanjye ngomba kwerekana ibyo nkora, icyo ukora kigomba kuba kigaragarira buri wese.”

Akomeza avuga ko abagize iyo mpuzamiryango bagomba gukora cyane, kandi ibikorwa byabo bikagaragarira abaturage nk’abagenerwabikorwa, abaterankunga n’abafatanyabikorwa barimo leta n’abikorera ndetse n’itangazamakuru.

Muramira Bernard yibutsa ko hari ibikwiye kunozwa kurushaho

Yungamo ko abagize iyo mpuzamiryango bafitanye imikoranire myiza biturutse mu buhuzabikorwa ariko ko mu guhuza imbaraga kurushaho bakwiye kugaragaza bya bikorwa kandi bikajyana no kubahiriza ibindi bisabwa.

Muramira ati :

Ni ukuvuga ngo ibikorwa wakoreye i Kibungo, wakoreye i Ngoma, wakoreye i Nyagatare, ku bunyamabanga bw’impuzamiryango barabizi? Ese ibyo dukorera aho leta irabizi?”

Asaba ko imbogamizi bahura nazo zituma imwe mu miryango itagaragaza ibyakozwe ndetse n’izindi bahura nazo ko bazigaragaza zigaahakirwa umuti mu rwego rwo gukomeza guharanira ubuzima bwiza bw’abaturage.

Mu mbogamizi zigaragazwa harimo ubushobozi buke mu bijyanye n’amafaranga ndetse no gusubiza ibibazo by’abaturage uko byakagombye, byose bigaruka kuri bwa bushobozi.

Mu rwego rwo kurushaho kunoza ibyo bakora, Muramira avuga ko bagiye kugenzura buri muryango bareba niba ufite aho ukorera, uko unoza ibyo ukora, uko babayeho, uko utanga raporo, abakozi ndetse nuko bitabwaho, kugirango RNGOF ikomeze kuba impuzamiryango y’icyitegererezo.

RNGOF igizwe n’imiryango 139 ikorera hirya no hino mu gihugu. Igenwa n’Iteka rya Minisitiri nº 77/08.11 ryo kuwa 07/7/2010 riha ubuzima gatozi umuryango «Urugaga rw’imiryango itagengwa na Leta igamije kurwanya Sida ikanateza imbere ubuzima mu Rwanda (RNGOF on AIDS & HP)»

Mu byo bakora harimo guhuza, gukurikirana no kugenzura ibikorwa by’abanyamuryango bijyane no kurwanya SIDA, malariya, igituntu n’izindi ndwara zitanduza ndetse no kongerera Ubushobozi imiryango itegamiye kuri leta hagamijwe gufasha abaturage kubonera ibisubizo rusange bikwiye indwara ya SIDA, malariya, igituntu n’izindi ndwara zitandura.

Izindi nkuru wasoma kuri RNGOF

Hakenewe ubuvugizi ku burenganzira kuri serivisi z’ubuzima ku batishoboye-RNGOF

Sosiyete sivile ntiyinumiye imbaraga z’igihugu zikomeje gushegeshwa na Sida?

Urubyiruko rutinya gusaba serivisi z’ubuzima bw’imyororokere kubera kutizera abazitanga

Gov’t, CSOs meet to identify gaps affecting Malaria prevention

Naterwa ubwoba no gupfa aho guterwa isoni no gutwara agakingirizo- Muramira

 

Gasabo: Inadequate reproductive health information and services could lead to HIV infection

Rwanda has pledged $3.2 million to the Global Fund’s 7th replenishment

Rwanda NGOs Forum makes case for every one’s role  for successful Global Fund’s 7th Replenishment

Mbanjimpundu Francine