Urubyiruko rutinya gusaba serivisi z’ubuzima bw’imyororokere kubera kutizera abazitanga

Rumwe mu rubyiruko rukenera serivisi z’ubuzima bw’imyororokere ruvuga ko rutizera abazitanga cyane ku bijyanye no kubabikira ibanga,  bigatuma rutazisaba.

Muri Kamena 2022, Majyambere (izina ryahinduwe) w’imyaka 23 wo mu murenge wa Runda mu karere ka Kamonyi yagize uburibwe mu gitsina, akeka ko bwatewe no gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye, bityo agana ikigo nderabuzima cyo muri ako karere.

Mu kwivuza yakurikije ibisabwa, agenda nta kibazo afite, ariko aza gutungurwa nuko umuganga wari ugiye kumusuzuma yasanze ari inshuti ya nyina ndetse banasengana.

Avuga ko akimara kumusuhuza yahise ahindura indwara yari agiye kwisuzumisha.

 Agira ati :

“Nageze mu isuzumiro nsanga muganga urimo aziranye na mère (nyina), ndavuga nti ‘uriya mukecuru azabibwira mère (nyina) hanyuma abimbaze bimbere irabu(ibibazo).”

Yungamo ko yahise yisuzumisha umutwe n’amaso, yanga ko uwo muganga w’umugore atari azi ko bahurira aho amenya icyo yari yagiye kwivuza.

Icyo gihe ngo bamuhaye ibinini by’umutwe nyuma yo kumubwira ko ayo maso aterwa n’uburibwe bw’umutwe.

Icyo gihe ngo yaratashye afata icyemezo cyo kugura imiti muri farumasi, ariko nayo ngo ntiyagira icyo imumarira, kugeza ubwo yagiye i Kigali agatanga ibihumbi bitanu Frw bakamutera urushinge rwatumye akira. Avuga ko byamuhenze kuko iyo abasha kuvurirwa mu kigo nderabuzima bitari kumutwara amafaranga arenze 500.

Majyambere avuga ko atari gutinya iyo asanga uwo muganga ari uwo bajya kungana kabone ngo n’iyo aba aziranye n’iwabo yari kumusaba kutabibabwira ariko ngo uwo mukecuru ntiyamwizera nk’umuntu usengana na nyina.

Ibivugwa na Majyambere ngo ni ikibazo gikomeye ndetse kinakomerwye urubyiruko muri iyi minsi nkuko byemezwa na Muganga Ndagijimana Serge ukora ku bitaro bya Kabgayi.

Avuga ko hari urubyiruko rugira impungenge nk’izo ntirwivuze cyangwa ngo rusabe izo serivisi bityo bikaba byabakururira ibyago byo kwandura agakoko ka virusi itera Sida.

Atanga urugero ko niba ari umwe mu rubyiruko wakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye bigora ko yajya kwa muganga agasaba imiti ituma atandura mu gihe ahasanze abatanga izo serivisi atabizeye akenshi bitewe n’uko batandukanye mu kigero cy’imyaka.

Atanga igitekerezo cy’uko mu mavuriro abangavu n’ingimbi bakwiye guhabwa serivisi z’ubuzima bw’imyororokere n’abo biyumvamo batagira impungenge ko babateza ababyeyi babo cyangwa abandi bantu uko babyivugira.

Ibyo ngo birasa no kurengera ubuzima bw’ingimbi n’abangavu bari hagati y’imyaka 15-25 na 25-35, imibare ya Minisiteri y’ubuzima yerekana ko ubwandu bwa virusi itera sida buri hejuru muri ibyo byiciro.

Icyo cyiciro kandi ngo kirimo benshi badakunze kwipimisha ubwandu bwa virusi itera Sida, ndetse bamwe bagatinya gufata imiti, bityo ngo kuba hari n’abagira ubushake ariko bakazitirwa n’izo mbogamizi ngo ni ikibazo.

Ku ruhande rwa sosiyete sivile ngo ibyifuzo by’urwo rubyiruko bifite agaciro nkuko byemezwa na Kabanyana Nooliet, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’urugaga rw’imiryango nyarwanda itari iya leta ishinzwe kurwanya icyorezo cya Sida, guteza imbere ubuzima no guharanira uburenganzira bwa muntu (Rwanda NGOs Forum on HIV/AIDS and Health Promotion (RNGOF on HIV/AIDS & HP)

Avuga ko ari ikibazo basanze gikwiye kuvugutirwa umuti kuko ngo bakunze kukugezwaho n’urubyiruko. Bityo ngo bakaba bateganya ubuvugizi bwihariye ku nzego za leta zibishinzwe.

Ati ” Gikeneye ubuvugizi bwihariye, kandi urumva ko ari uburyo bwo kurengera no gutabara urubyiruko rwacu.”

Kabanyana avuga ko ku bigo bitanga ubujyanama ku rubyiruko hakwiye gutangirwa serivisi zifasha koko urwo rubyiruko ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, kandi no mu mavuriro naho hakajya urungano rw’urwo rubyiruko, rusanga rutikanga, rukabagezaho ibibazo byose bafite, bakafasha kubikemura.

Ku bijyanye n’icyo kibazo, umunyamategeko mu muryango wita ku buzima bw’imyororokere (Health Development Initiative-HDI) Mbembe Aaron Clovis , avuga ko kiza cyiyongera ku kindi cy’uko abangavu bavuga ko nta burenganzira bafite bwo kujya kwipimisha virusi itera Sida mu gihe batari kumwe n’umubyeyi wabo, ibyo asanga bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga, agasaba ko habaho impinduka muri iryo tegeko ndetse no muri serivisi zo kwa muganga.

Imibare y’ubwandu bwa virusi itera SIDA mu rubyiruko. Ubushakashatsi bwa ku buzima n’imibereho by’abaturage, RDHS20 yagaragaje ko mu rubyiruko rufite hagati y’imyaka 15-24, abahungu bafite ubumenyi buhagije ku kwirinda SIDA ari 59% mu gihe abakobwa ari 57%.

Ubwo bushakashatsi bwashyizwe ahagaragara na RBC mu mwaka wa 2020, bwagaragaje ko urubyiruko rwinshi rutitabira kwipimisha Virusi itera SIDA ndetse kandi n’urusanganywe virusi itera SIDA ntirufata imiti nk’uko bikwiye.

Abanyarwanda bangana na 3% bari hejuru y’ imyaka 15 kugera kuri 64 nibo bafite ubwandu bwa virusi itera SIDA, ni mu gihe Umujyi wa Kigali ufite ababana n’ubwandu bwa Virusi itera SIDA, 4.3%, Intara y’Amajyaruguru, 2.2%, intara y’Uburengerazuba ni 3%, Intara y’Amajyepfo bangana na 2.9% ndetse n’Intara y’Iburasirazuba ifite abangana na 2.9

Mu bushakashatsi bwakozwe kuri SIDA mu Rwanda mu 2019 bwiswe  RPHIA (Rwanda population-based HIV impact assessment) bwagaragaje uko ubwandu buhagaze. Mu bakobwa bari hagati y’imyaka 15-24, abanduye ni 1.2% mu gihe abasore ari 0.5%.

Mu bagore bari hagati y’imyaka 25-29 ni 3.4% mu gihe abagabo ari 1.3%.

Ifoto yo hejuru: Urubyiruko rwo muri Bumbogo/Gasabo rusobanurirwa ku buzima bw’imyororokere (Ntakirutimana Deus)

Inkuru : Ntakirutimana Deus