Hakenewe ubuvugizi ku burenganzira kuri serivisi z’ubuzima ku batishoboye-RNGOF

Ihuriro ry’imiryango nyarwanda ry’imiryango nyarwanda itari iya leta ishinzwe kurwanya icyorezo cya Sida, guteza imbere ubuzima no guharanira uburenganzira bwa muntu-RNGOF, risanga abafatanyabikorwa baryo ari imbaraga zikomeye zo gufasha mu bibazo byugarije uburenganzira bwo kubona serivisi zikwiye z’ubuzima ku batishoboye.

Mu ntangiriro z’Ugushyingo 2022, iryo huriro ryahuye n’abo bafatanyabikorwa barimo inzego za leta, abanyamategeko, abagize imiryango itegamiye kuri leta n’izindi nzego basuzumira hamwe icyakorwa mu kugaragaza ibyo bibazo n’icyakorwa ngo bikemuke.

Iryo huriro rigaragaza ko ubuzima bufatwa nk’ifatizo ry’iterambere ry’abantu kandi rirambye ku mpinduka mu mibereho n’ubukungu.

Ku bijyanye n’ubuzima, u Rwanda ngo u Rwanda rwateye intambwe mu nzego zitandukanye zirimo urw’ubuzima mu myaka icumi ishize, ku buryo rufatwa nk’igicumbo cy’izo mpimduka ku mugabane wa Afurika.

Nubwo hari iryo terambere, ariko ngo haracyariho ibibazo ku baturage batishoboye mu bijyanye no kubona ubuvuzi bufite ireme. 

Ku isi, abasaga icya kabiri bagaragaza ubwandu bushya bwa virusi itera sida, harimo abagabo bakundana n’abo bahuje igitsina, abihinduje ibitsina, abakora umwuga w’uburaya, abitera inshinge z’ibiyobyabwenga n’imfungwa.

U Rwanda rwakoze byinshi birimo gufasha ibyo byiciro ariko hari abatabona izo serivisi uko bikwiye. Harimo abatazi ko banduye virusi itera sida, ababizi bakagira ipfunwe ryo gufata imiti n’abahabwa akato, abakorerwa ihohoterwa. Ibyo kandi ngo biba no kubarwara igituntu, malaria ndetse n’abakenera serivisi z’ubuzima bw’imyororokere nk’abashaka uburyo bwo kuboneza urubyaro ndetse n’imiti idatuma batwara inda, bahura n’ikibazo cy’uburyo budahagije bwo gutanga serivisi ku bazikeneye.

RNGOF ivuga ko kugirango ibyo bigerweho ikomeza gukorana n’inzego zitandukanye mu kunguka ubumenyi mu kuzamura imyumvire ku bijyanye no gufasha ibyo byiciro mu guharanira serivisi z’ubuzima.

Ikindi ni ukubungura ubumenyi ku mahame remezo yuburenganzira bwa muntu.

Ku kibazo cy’ubwandu bushya n’icyakorwa, urubyiruko ruhuriye muri iyo miryango ya sosiyete sivile rusaba ko hari serivisi zikwiye kwibandwaho.

Ndagijimana Serge avuga ko abangavu bakwiye guhabwa serivisi z’ubuzima bw’imyororokere kuko bari mu badakunze kwipimisha ubwandu bwa virusi itera Sida, ndetse bamwe bagatinya gufata imiti nyamara ubushakashatsi bugaragaza ko hagati y’abangavu bafite hagati y’imyaka 15-25 na 25-35 ubwandu bwa virusi itera sida buri hejuru.

Ku bijyanye na serivisi asanga mu mavuriro abangavu bakwiye guhabwa abo biyumvamo batagira impungenge ko babateza ababyeyi babo cyangwa abandi bantu uko babyivugira.

Mugenzi we Igihozo Yassina avuga ko hari icyuho mu mategeko no mu mabwiriza ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere. Kuvanaho icyo cyuho ngo ni uko hagashyirwa imbaraga mu buvugizi.

Umunyamategeko, Mbembe Aaron avuga ko hari ikibazo cy’uko abangavu nta burenganzira bafite bwo kujya kwipimisha virusi itera Sida nta mubyeyi, ibyo kandi bikaba ku guhabwa udukingirizo, ibyo imiryango ya sosiyete sivile igaragaza isaba ko byakosorwa, ngo abadepite bakabyita gushora abana mu busambanyi.

Ntakirutimana Deus

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *