Indege y’intambara ya Congo yavogereye ikirere cy’u Rwanda

U Rwanda rutangaza ko saa 11:20 z’Igitondo cyo kuri  uyu wa Mbere tariki ya 7 Ugushyingo  2022, Indege yo mu bwoko bw’intambara (A Sukhoi-25 fighter jet) ya Congo yaguye ku kibuga cy’indege cya Rubavu.

U Rwanda ngo nta gikorwa na kimwe cya gisirikare cyakoze ubwo iyo ndege yahagwaga, mbere yuko isubira muri Congo. Gusa rwamenyesheje ibyabaye.

Umwuka hagati y’ibihugu byombi ntumeze neza, nyuma yuko Congo ishinja u Rwanda gutera inkunga umutwe uyirwanya wa M23,ibirego u Rwanda rutahwemye guhakana. U Rwanda narwo rushinja icyo gihugu gutera inkunga umutwe wa FDLR urimo abasize bakoze jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.

Umukuru wa Congo, Felix Tshisekedi aherutse gutangaza ko yahisemo uburyo bubiri bwo gukemura ibibazo bafitanye n’u Rwanda. Ubwa mbere ngo ni dipolomasi, ubwa kabiri ngo ni intambara, ariko ngo baracyakoresha ubwa dipolomasi, Intambara yaba mu gihe ubwo bundi bwakwanga.

Ku ruhande rw’u Rwanda, umujyanama w’umukuru w’u Rwanda mu by’umutekano, Gen James Kabarebe aherutse kuvuga ko ibikorwa by’ubushotoranyi bimaze kuba atari byo byakwinjiza u Rwanda mu ntambara. Akomeza avuga ko u Rwanda rurwana intambara zifite impamvu zigaragara, zirengera igihugu.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *