Barasaba ko inkoni yera ishyirwa mu bwishingizi bwa mituweli

Umuryango w’ubumwe nyarwanda bw’abatabona (Rwanda Union of Blind-RUB) barasaba leta y’u Rwanda gushyira inkoni yera mu byishyurwa n’ubwishingizi bwa mituweli.

Umuyobozi mukuru wa RUB Dr Mukarwego Beth yabigarutseho ari mu kiganiro iri huriro ryagiranye n’abanyamakuru kuwa Mbere tariki 7 Ugushyingo 2022.

Agira ati “Turasaba ko ishyirwa ku bwishingizi bwa mituweli kugirango tujye tuyibona bitworoheye.”

Amakuru The Source Post yamenye ni uko RUB ibicishije mu nzego zitandukanye yasabye Leta y’u Rwanda kuba yashyira ibyo kubona iyi nkoni mu byishyurwa n’ubwishingizi bwa mituweli, mu myaka hafi itanu ishize.

Ku bijyanye n’igiciro iyo nkoni igura amafaranga y’u Rwanda agera mu bihumbi 30. Ku bijyanye n’igihe imara ku batuye mu cyaro ishobora kumara igihe kirenze umwaka umwe, mu gihe ku batuye mu mijyi igeza ku myaka ibiri.

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa RUB, Dr Kanimba Donathille, avuga ko iyo nkoni ari ingenzi cyane kuko imeze nk’ijisho ku bafite ubwo bumuga. Ikindi ni uko ngo uyifite imufasha kubohoka, agashobora kwigira, akagira agaciro mu muryango nyarwanda kuko ataba akeneye umurandata ngo amuyobore aho ashaka kujya.

Ku bijyanye n’iyo nkoni, ni ibikoresho gikoze mu cyuma cyo mu bwoko bwa aluminiyumu (aluminum), gifite ijisho hasi, gifite ingeri zimeze nk’umuheha zihujwe n’umugozi urimo hagati ufasha kuyizinga. Hejuru kandi ifite umupira wo gufataho ufasha mu kurinda uyifite ku bijyanye n’inkuba n’ibindi. Iyo nkoni kandi ngo usanga ishyirwaho akagarurarumuri gatuma utwaye ikinyabiziga amubona.

Gusigaho irangi ry’umweru ni ukugirango uyibona amenye ko ifitwe n’ufite ubwo bumuga.

Iyo nkoni yemejwe na Loni mu 1964 nk’ikimenyetso cy’abafite ubwo bumuga.

Mu Rwanda abafite ubumuga bwo kutabona basaga ibihumbi 57.

Dr Kanimba avuga ko iyo nkoni ari inyunganirangingo cyangwa insimburangingo, bityo ko leta ikwiye kubunganira zikaboneka, dore ko ngo mu Rwanda zitabasha kuhaboneka, n’abaterankunga bari bafite bagabanutse nyuma ya COVID-19.

Inkuru turacyayikurikirana….

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *