Urubyiruko n’abagore badatejwe imbere ntah igihugu cyaba kigana- DGPR

Ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije- Democratic Green Party of Rwanda-DGPR risanga urubyiruko n’abagore ari imbaraga z’ingenzi igihugu gifite, bityo ko basigaye inyuma nacyo kitatera imbere.

Iryo shyaka rimaze kuzenguruka uturere 22 muri 30 tugize u Rwanda, rihugura ibyo byiciro ku bijyanye na politiki, demokarasi, ihame ry’uburinganire, kubungabunga ibidukikije ndetse rinashyiraho abahagarariye ibyo byiciro ku rwego rw’akarere.

Tariki ya 5 Ugushyingo 2022, hari hatahiwe akarere ka Gatsibo. Muri icyo gikorwa cyabereye i Kiramuruzi, Umubitsi mukuru w’iryo shyaka, Madamu Masozera Jacky agaruka ku kamaro ko kwita kuri ibyo byiciro.

Ati ” Twita kuri ibyo byiciro kuko; rubyiruko ni inkingi z’iterambere ry’u Rwanda nk’icyiciro gifite imbaraga zo gukora, kiba gikeneye kwegerwa ngo gikomeze cyumve ko cyitaweho. Naho ku bagore ni benshi mu gihugu, tugomba kubongerera imbaraga n’ubushobozi kugirango bafatanye n’abandi kubaka igihugu cyacu.”

Urubyiruko ni imbaraga zubaka iyo zikoreshejwe neza

Yungamo ko Amateka yaranze igihugu[guhezwa igihe kirekire] yatumye abagore benshi bakitinya.

Ati “Twaje kubakangurira ko umugore ashoboye, ko imirimo yose yayikora kandi ayemerewe kuko afite ubwenge bungna n’ubwa musaza we. Turabasaba kutaba inzitizi zabo ubwabo, kutikumira ngo bumve ko hari imirimo badashoboye, kutumva ko hari ibyo bakora abagabo batakora.”

Yungamo ko bagomba kumenya ihame ry’uburinganire , rigena ko umugore afite ijambo mu myanya ifata ibyemezo kimwe n’umugabo. 

Ati ” Ni cyo twaje kubakangurira ngo bajye muri iyo myanya bajye muri politiki twigisha, politiki nziza, yubaka igihugu kandi yunga abanyarwanda.”

Ku ruhande rw’abatorewe kuyobora ibyo byiciro nabo bavuga ko bagiye guhaguruka bakerekana ko bashoboye.

Murekatete Denise wo mu murenge wa Remera watorewe kuyobora abagore avuga ko biyemeje gufatanya mu gukemura ibibazo byugarije abagore, ibidakemutse babigeza ku bayobozi babo bakabikemura.

Utitaye ku byiciro byombi ngo ntaho waba uganisha igihugu

Avuga ko ibyo birimo ibyo kuboneza urubyaro, bakabyara abo bashobora kurera kandi bakagira uruhare no kuganira n’abagabo babo ku bibateza imbere.

Niyo Dismas wo mu murenge wa  Kageyo watorewe kuyobora urubyiruko,avuga ko nk’imbaraga z’igihugu n’iz’ishyaka bazafatanya kubiteza imbere byombi.

Manikuze Alexis, umwungirije avuga ko bazakomeza gukora ubuvugizi ku bibazo bihari bigakemuka, bagamije iterambere ryacyo

Agira ati “Icyizere turagifite ko ibitekerezo byacu bizagaraga, kuko turi mu ishyaka ryemewe gukorera mu gihugu kandi ryimirije guteza imbere umuturage.”

Urubyiruko rwabwiwe ko Green Party yemewe gukorera mu Rwanda muri politiki idasenya

Masozera avuga ko iryo shyaka riri muri 11 yemewe gukorera mu Rwanda ariko ritavuga rumwe na leta, nabyo asobanura ko kutavuga rumwe nayo bidasobanuye kudaharanira icyiza.

Ati “Ntirivuga rumwe na leta, ntibivuze gufatana mu mshati, gutera imvururu cyangwa kurwana, ahubwo ni ugutahiriza umugozi umwe. Nubwo tutavuga rumwe na leta, ibitekerezo dutanga biratambuka kandi bikagirira akamaro igihugu. “

N D

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *