Umwangavu tumugize inyama kugirango dufate ibisiga-Kabanyana

Mu minsi yashize abadepite ntibemeye umushinga w’itegeko rijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, aho bamwe bavuze ko hakwiye gushakishwa abatera inda abangavu bagahanwa.

Urubyiruko rwo mu miryango itandukanye ya sosiyete sivile kuwa Gatatu no kuwa Kane rwahuriye i Kigali rurebera hamwe iby’ikibazo cy’ubuzima bw’imyororokere ku ngimbi n’abangavu ndetse n’icyakorwa ngo ibyo bibazo bibonerwe igisubizo.

Kabanyana Nooliet (wambaye ubururu) asaba ko abana bitabwaho

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’urugaga rw’imiryango nyarwanda itari iya leta ishinzwe kurwanya icyorezo cya Sida, guteza imbere ubuzima no guharanira uburenganzira bwa muntu, Kabanyana Nooliet avuga ko hari ibibazo bicyugarije abangavu n’ingimbi bikwiye kubonerwa igisubizo.

Ahereye ku badepite basabye ko igikwiye gushyirwa imbere ari ugufata abatera inda abangavu bagahanwa, agira ati :

“Uriya mwana agomba kurindwa. Ntandukanye cyane n’abantu bavuze ngo ese twafashe abatera inda? kuko wa mwana turamushese, tumugize inyama kugirango dufate igisiga, ariko ntabwo ariko bigomba kugenda, ahubwo ni gute turinda wa mwana kugirango akomeze agire amahirwe yo kwiga amashuri ye, kuko niwe uzateza imbere umuryango, niwe muyobozi w’ejo hazaza.”

Kabanyana avuga ko abagize iyo miryango ya sosiyete sivile bazarebera hamwe icyakorwa ngo bavugutire umuti ikibazo cy’izo nda ziterwa abangavu.

Ati “Tuzagira umurongo twiha ugaragaza ibyo tugiye gukora ngo turengere abo bana b’abakobwa.”

Ku bijyanye n’itegeko, Kabanyana avuga ko ubuzima bw’imyororokere atari ukuboneza urubyaro gusa, harimo ibyo gutanga serivisi bityo akaba asanga hari abatazibona.

Agira ati “Iyo tuvuze niba izo serivisi zigerwaho, nibwo tugaruka kuri rya tegeko. Itegeko nshinga ryacu rivuga ko abanyarwanda bagomba kugira ubuzima bwiza, ariko twagera ku bibazo bibangamiye abana bacu, hakabamo ikibazo ugasa n’ubona ko hari abadahabwa serivisi zigomba gutuma bagira ubuzima bwiza.”

Yungamo ko mu byo iyo miryango iteganya harimo kugeza ubumenyi ku babyeyi ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere kandi n’abadepite nabo bakaba bakwiye kugerwaho n’ayo mahirwe kuko ari ababyeyi.

Si bo gusa kuko ayo mahirwe azagera no ku barimu biriranwa n’abo bangavu ndetse n’ibindi byiciro.

Urubyiruko rwo mu miryango ya sosiyete sivile

Ikibazo cy’abo bangavu kandi kigarurwaho n’urubyiruko ruhuriye muri iyo miryango ya sosiyete sivile. Ndagijimana Serge avuga ko abangavu bakwiye guhabwa serivisi z’ubuzima bw’imyororokere kuko bari mu badakunze kwipimisha ubwandu bwa virusi itera Sida, ndetse bamwe bagatinya gufata imiti nyamara ubushakashatsi bugaragaza ko hagati y’abangavu bafite hagati y’imyaka 15-25 na 25-35 ubwandu bwa virusi itera sida buri hejuru.

Ku bijyanye na serivisi asanga mu mavuriro abangavu bakwiye guhabwa abo biyumvamo batagira impungenge ko babateza ababyeyi babo cyangwa abandi bantu uko babyivugira.

Urubyiruko ruvuga ko hakiri ikibazo

Mugenzi we Igihozo Yassina avuga ko hari icyuho mu mategeko no mu mabwiriza ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere. Kuvanaho icyo cyuho ngo ni uko hagashyirwa imbaraga mu buvugizi.

Mbembe Aaron asanga abana bakwiye kurengerwa bahabwa serivisi nziza

Umunyamategeko, Mbembe Aaron avuga ko hari ikibazo cy’uko abangavu nta burenganzira bafite bwo kujya kwipimisha virusi itera Sida nta mubyeyi, ibyo kandi bikaba ku guhabwa udukingirizo, ibyo imiryango ya sosiyete sivile igaragaza isaba ko byakosorwa, ngo abadepite bakabyita gushora abana mu busambanyi.

Ntakirutimana Deus

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *