Congo: Umukuru w’igihugu arasaba urubyiruko guhora rwiteguriye guhangana n”umwanzi”

Umukuru wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, arahamagarira urubyiruko kwishyira hamwe my matsinda mu gufasha ingabo mu gihe ngo bakomeje gushotorwa n’u Rwanda ruciye mu mutwe wa M23.

Yabitangaje kuwa Kane tariki 3 Ugushyingo 2022 mu ijambo yagejeje ku baturage rinyuzwa kuri televiziyo ya Congo (RTNC).

Agira ati ” Ku gisubizo ku byo nakomeje gusabwa n’urubyiruko, ndarusaba kwihuriza mu matsinda yo guhora bari maso, mu rwego rwo gufasha ingabo zacu kugirango zibashe gusohoza akazi kazo ”

Perezida wa Tshisekedi avuga ko ahanganye n’ibyaha bibi n’ubwicanyi byakozwe n’inyeshyamba za M23 ashinja u Rwanda kuwutera inkunga.

Asaba abaturage bose kurengera igihugu mu buryo bwihutirwa

Ati: “Ubu ni igihe cyo gucecekesha ibyo dutandukaniyeho kugira ngo turengere igihugu cyacu”.

Yongeyeho ati: “Ibiriho ubu bitatugiraho ingaruka, ni ikindi kimenyetso kimwe cyerekana ko tuzatsinda kugira ngo turusheho gushimangira ubumwe bwacu. Uretse amacakubiri ayo ari yo yose, kurengera igihugu cyatubyaye ni yo ntego yonyine igomba kuduhuza muri iki gihe”.

Félix Tshisekedi yahamagariye abaturage kutemera amagambo y’abanyamahanga ndetse n’andi magambo yanga cyangwa gupfobya abavuga  ururimi rw’ikinyarwanda. Aberurira ko igikorwa icyo ari cyo cyose kijya muri iki cyerekezo kizahanwa bikomeye”.

Isoko: 7 sur 7 na Media Congo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *