Umurezi n’umunyeshuri babereye Kiriziya n’igihugu mu mboni za Padiri Rudahunga
Padiri Rudahunga Cyiza Edmond Marie, Umusaseridoti wo muri Diyoseze ya Kabgayi witangiye umurimo wo kurerara Kiriziya Gatolika n’igihugu avuga ko kuba umurezi bivuna, ariko ko ari byiza, ndetse bikaba n’ishema k’ubikora.
Tariki ya 2 Ugushyingo 2022, u Rwanda rwizihije umunsi mpuzamahanga wa Mwarimu, aho ibirori byabereye mu mirenge yose y’u Rwanda mu rwego rwo kwizihiza uwo munsi.
Mu murenge wa Ngamba mu karere ka Kamonyi, naho habereye ibyo birori byabimburiwe n’umukino w’umupira w’amaguru wahuje abarezi bo mu bice bibiri bigize umurenge wa Ngamba, aho batsindanye ibitego 5-1, nyuma habayeho gusangira ubutumwa bitandukanye bwatanzwe ndetse n’ifunguro n’ibinyobwa byari byateguwe.
Ku kibuga cy’umupira mu ishuri ryisumbuye ry’imyuga ry’i Kabuga (Father Ramon Kabuga Technical Secondary School), umunyamakuru wa The Source Post yahahuriye na Padiri Rudahunga, akubutse mu birori byo ku rwego rw’igihugu byabereye i Kigali. Aho yavanye ubutumwa yashyiriye abo yari ahagarariye bugira buti “Bavuze ngo iby’igihugu gikorera umwarimu nibitume nawe yumva ko agomba gutanga ibyo ashobora gutanga byose kugirango impinduka zikenewe mu burezi zihute.”
Padiri Rudahunga, umuyobozi w’ishuri rimaze igihe rigira abanyeshuri batsinda neza nk’uko amanota y’ibizamini bya leta bakora abigaragaza, avuga ko bishimiye umunsi wabo, asanga ari ishema rikomeye ku barezi byerekana ko bahawe agaciro kadasanzwe batewe ishema nawo ndetse n’agaciro bahawe.
Avuga ko abantu batandukanye bakunda kugaruka ku mvugo yuko abantu biteje imbere, bakahateza n’ibihugu byabo babivanye mu burezi.
Agira ati “Ibanga ni ukuba hafi y’abanyeshuri, abarezi bagakorera hamwe baharanira ko ishuri barimo (rifatwa nk’umuryango umwe) rirushaho kwaguka nubwo wenda ritari ribuze imbogamizi kubera imigendere idatunganye mu gace duherereyemo , ariko ni ishuri ribona abanyeshuri barenze ubushobozi bwo kwakira.”
Yungamo ati:
“Intumbero bihaye uko buri wese ajya mu cyimbo cye, mu ngamba ye. Nk’uko bizwi kuri Kiriziya Gatolika, tuvuga yuko tugomba gukora ibishoboka ngo tugere ku ntego yo gutanga uburere buhamye, ariko bikaba binahuye na gahunda ya leta yo gutanga uburere buhamye.”
Abiga muri Father Ramon Kabuga TSS basusurukije abarezi babashimira uburere babaha
Akomeza avuga ko babigeraho biciye ku gukomera ku murimo, bakaba abanyamwuga.
Ati:
“Icyo ukora, ukamenya icyo gisaba, ukanagitsimbararaho, ukaba ari cyo uharanira, ntujye gusambira byinshi binyuranyije n’icyo wifuza. Niba ari ukwigisha bikaba kwigisha koko ukabifatira umwanya, kuba mu ishuri, kuba mu kigo kandi n’abana bakabitozwa.”
Padiri Rudahunga agaragaza kandi ko ukoma urusyo adasiga n’ingasire.
“Nabo ukabashyiramo izo ndangagaciro zo gukora icyo bashinzwe, bakagikora uko bikwiye, bakagikorera aho kigomba gukorerwa, ku gihe kigomba gukorerwa n’uburyo kigomba gukorwamo. Ibyo bikanajyana n’imyitwarire ku mpande zombi, bakayikunda ntibibe ko bigenwa n’itegeko. Barera umuntu n’umunyeshuri mu buryo bwuzuye.”
Ishuri Father Ramon Kabuga TSS ryatangiye mu 1997 ari ishuri ry’imyuga (CFJ) ryashinzwe na Padiri Lamon. Rifite abanyeshuri basaga 400 biga mu mashami arimo; iryo gufata no gutunganya amashusho n’amajwi (Multimedia Production). Rudahunga avuga ko abenshi mu banyeshuri bajya kuri icyo kigo ari ryo shami baba bashaka kwiga.
Hari kandi ishami ry’ubwubatsi (construction building), iry’ububaji ( wood technology), iry’ibijyanye n’ubuhanga muri mudasobwa ( computer system and architecture), n’irya seeivisi z’ubushabitsi (business services).
Ku bijyanye no kurema umunyeshuri mwiza ngo bimera nko gufata uhutaka ugashyiramo ifumbire. Atanga urugero rw’uko abanyeshuri bafashwa kungurwa ubumenyi biciye mu guhura n’inzobere mu byo biga biciye mu ngendo shuri bakora. Atanga urugero rw’abiga multimedia bajyanwa gusura ikigo RBA gifite studio zikomeye mu Rwanda.
Abiga ibyo gucunga imari bajyanwa muri Banki Nkuru y’u Rwanda mu gihe abiga ubwubatsi bajyanwa ahakorerwa ubwubatsi buhambaye. Hiyongeraho imenyerezamwuga ndetse no guhura n’abazobereye mu byo abanyeshuri biga.
Ntakirutimana Deus